Yanditswe Mar, 26 2018 22:29 PM | 9,445 Views
Ministre
w’ubutaka n’amashyamba Madame TUMUSHIME Francine arahamagarira abana b’abakobwa
b’’INKUBITO Z’ICYEZA’’ guharanira
kugendana n’icyerekezo igihugu kiganamo, gishingiye ku bumenyi ngiro,
ikoranabuhanga, ubumenyi n’ibindi bigamije gutuma harushaho kongerwa imbaraga mu
byubaka igihugu. Ibi yabitangarije kur’uyu wa mbere mu karere ka Gakenke mu
gikorwa cyateguwe n’umuryango Imbuto Foundation cyo guhemba abana b’abakobwa
babaye abambere mu mashuri abanza n’ayibumbuye bo mu turere dutandukanye
twiganjemo utwo mu ntara y’amajyaruguru.
Ibikoresho binyuranye birimo ibikapu, ibitabo, mudasobwa n’ibindi bizajya bibafasha mu myigire yabo ya buri munsi nibyo byahawe abana b’abakobwa b’inkubito z’icyeza, barimo abarangije amashuri abanza, ay’icyiciro rusange ndetse n’ayisumbuye babaye abambere mu bizamini bya leta ku bufatanye n’umuryango Imbuto Foundation.
Kuva iyi gahunda yatangizwa na Madamu wa Perezida wa Repubulika Jeannette Kagame mu mwaka wa 2005 abana b’abakobwa b’inkubito z’icyeza basaga 4665 nibo bamaze guhabwa ibihembo nk’ibi.
Uyu muhango wanatangiwemo 'certificate' z’ishimwe kuri aba bana b’abakobwa wari witabiriwe n’abayobozi banyuranye barimo n’umukuru w’intara y’amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianney, abahagarariye ingabo na Polisi ndetse na Ministre w’ubutaka n’amashyamba wari umushyitsi mukuru.
Ministre TUMUSHIME Francine yanashimangiye kandi ko ibi abana b’abakobwa batazabigeraho bonyine, kuko bagomba kubifashwamo n’ababyeyi n’abarezi, babarinda ibishobora kubangiza aho biva bikagera. Biteganyijwe ko muri uyu mwaka wa 2018 hazahembwa abana b’abakobwa b’inkubito z’icyeza hirya no hino mu gihugu bagera ku 172.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru