AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

Imicungire mibi yatumye inyungu ya Sacco Icyerekezo Kinyinya igabanuka

Yanditswe Jul, 29 2019 14:04 PM | 9,108 Views



Nyuma y’imikorere idahwitse muri koperative Umurenge Sacco ya Kinyinya, byayiviriyemo gusubira inyuma mu nyungu yari yabonye mu bihe byashize, abanyamuryango bayo ndetse n’ikigo gishinzwe amakoperative, RCA, barasaba ko habaho kurushaho kunoza imicungire n'imikoreshereze y'umutungo w'abanayamuryango.

Imicungire mibi y'umutungo n'Imikorere mibi byaranze umucungamutungo n'uwari ushinzwe gutanga inguzanyo muri Sacco Icyerekezo Kinyinya byatumye amafaranga yungutse mu mwaka wa 2017 angana na miliyoni zisaga 12,8 agabanuka kuri ubu agera kuri miliyoni zisaga 4,7.

Abanyamuryango b'iyi koperative Umurenge Sacco bavuga ko hakwiye kunozwa uburyo bw'imicungire y'umutungo n'igenzura rigashyirwamo ingufu, kuko ubusanzwe yabafashaga cyane kubona serivisi z’imari.

Ntirenganya Jean Chrisostome, umunyamuryango wayo avuga ko hakwiye kurebwa ibitagenda mu mikorere y’iyi koperative kugira ngo ibashe gukora nk’uko yari isanzwe.

Yagize ati "Yagiye iduteza imbere mu bintu byinshi turaguza tukishyura tugakora ibikorwa biduteza imbere n'imiryango yacu, dushyiramo amafaranga abandi bakaayafataho tugakomeza kwiteza imbere, navuga ko maze gufata inguzanyo ya miliyoni 5 maze gufataho 2 ubu nararangije nta kibazo usanga rero umuntu akora igikorwa bitewe n'icyo yerekanye nta kibazo.

Undi ati "Ni yo mpamvu njye nsaba ubugenzuzi bwimbitse bakabukora mu gihe gito nk'amezi 3 bakareba ibigenda n'ibitagenda bakabibona kare aho kugira ngo babibone byararenze inkombe."


Na ho Mujawayezu Caritas we yagize ati "Harimo amakosa yagaragajwe ko hari abayobozi bari aba Sacco bafatiwe n'ingamba zo kwirukanwa kubera imitungo ya Sacco banyereje mu buryo bufatika babitweretse ingingo ku yindi kiriya cyaduhaye ikizere ko hari abayobozi dushyiraho bafite imyumvire myiza,bafite kuzaduteza imbere kuruta bariya baduhombeje."

Ikigo cy'Igihugu  Gishinzwe guteza imbere amakoperative n'abashinzwe  ubugenzuzi bigenga bagenzuye imikorere n'imikoranire y'abayoboraga Sacco Icyerekezo Kinyinya bagaragaza ko hari amakosa yakozwe mu gutanga inguzanyo, bituma inyinshi zitishyurirwa ku gihe ndetse hakiyongeraho no gucunga nabi umutungo, biteza igabanuka ry’inyungu.

Ubuyobozi bushya bw'iyi koperative Sacco Ikerekezo Kinyinya buvuga ko abayobozi bagaragaweho amakosa birukanwe bakizeza ko umutungo w'abaturage ucunzwe neza.

Koperative Sacco Icyerekezo Kinyinya  ifite abanyamuryango 7330, bafite ubwizigame bw'amafaranga y'u Rwanda miliyoni 445. Mu mwaka wa 2017 babonye inyungu y'amafaranga miliyoni 12 n'ibihumbi bisaga 800 hakuwemo imisoro, umwaka wa 2018 inyungu yaragabanutse igera kuri miliyoni 4 n'ibihumbi bisaga 400 bakaba bafite inguzanyo ziri mu baturage 256 ubukererwe bwo kwishyura buri ku kigero cya 13,5%.

Jean Paul TURATSINZE




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage