Yanditswe Jul, 06 2021 13:09 PM | 91,966 Views
Imiryango 560 muri Muhanga yemerewe guhabwa uburenganzira bwo kwandikwa mu bitabo by’irangamimerere
Imiryango 560 kuri 866 yo mu Mirenge ya Mushishiro na Muhanga, yemerewe n’urukiko rw’ibanze rwa Nyamabuye mu karere ka Muhanga kongera guhabwa uburenganzira bwo kwandikwa mu bitabo by’irangamimerere.
Ibi bikozwe nyuma y’aho mu myaka ya 1997 na 1998 dosiye zose z’iyahoze ari komine Buringa zatwitswe n’abacengezi, bituma nta muntu n’umwe wongera kubona icyangombwa cy’uko yashyingiwe, kuko nta kimenyetso na kimwe cyabigaragazaga.
Ubu akanyamuneza ni kose ku basanganywe iki kibazo, ndetse abagera ku 123 bakaba bamaze kongera kwandikwa mu Murenge wa Mushishiro.
Itegeko rigenga umuryango n’abantu ryo mu 2016, riteganya ko iyo hari impamvu yatumye ibitabo by’irangamimerere bizimira hakorwa iperereza, rizavamo ikirego gitangwa n’abahagarariye inyungu z’abaturage hagafatwa umwanzuro ku kirego cyatanzwe.
Akarere ka Muhanga niko kareze mu izina ry’abaturage aho 64.6% ari bo bamaze kwemererwa gusubizwa mu bitabo by’irangamimerere, abandi bakazafashwa mu mwaka w’ingengo y’imari 2021/2022.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru