AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Imiryango 560 muri Muhanga yemerewe uburenganzira bwandikwa mu bitabo by’irangamimerere

Yanditswe Jul, 06 2021 13:09 PM | 91,966 Views



Imiryango 560 muri Muhanga yemerewe guhabwa uburenganzira bwo kwandikwa mu bitabo by’irangamimerere

Imiryango 560 kuri 866 yo mu Mirenge ya Mushishiro na Muhanga, yemerewe n’urukiko rw’ibanze rwa Nyamabuye mu karere ka Muhanga kongera guhabwa uburenganzira bwo kwandikwa mu bitabo by’irangamimerere.

Ibi bikozwe nyuma y’aho mu myaka ya 1997 na 1998 dosiye zose z’iyahoze ari komine Buringa zatwitswe n’abacengezi, bituma nta muntu n’umwe wongera kubona icyangombwa cy’uko yashyingiwe, kuko nta kimenyetso na kimwe cyabigaragazaga.

Ubu akanyamuneza ni kose ku basanganywe iki kibazo, ndetse abagera ku 123 bakaba bamaze kongera kwandikwa mu Murenge wa Mushishiro.

Itegeko rigenga umuryango n’abantu ryo mu 2016, riteganya ko iyo hari impamvu yatumye ibitabo by’irangamimerere bizimira hakorwa iperereza, rizavamo ikirego gitangwa n’abahagarariye inyungu z’abaturage hagafatwa umwanzuro ku kirego cyatanzwe.

Akarere ka Muhanga niko kareze mu izina ry’abaturage aho 64.6% ari bo bamaze kwemererwa gusubizwa mu bitabo by’irangamimerere, abandi bakazafashwa mu mwaka w’ingengo y’imari 2021/2022.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage