AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Impinduka zabaye mu Rwanda mu myaka 25, inkingi ihamye y’iterambere ry’ahazaza

Yanditswe Jul, 01 2019 12:47 PM | 20,928 Views



Nyuma y’imyaka 25 u Rwanda ruvuye muri jenoside Abanyarwanda n’abanyamahanga barugenda bagaragaza ko batangazwa n’impinduka zarubayemo mu birebana n’iterambere kuko rwiyubatse ruhereye ku busa, ibifatwa nk’inkingi ihamye ku iterambere ry’ahazaza harwo.

Jenoside yakorewe Abatutsi yahagaritswe u Rwanda rugaragarira benshi nk’Igihugu cyazahaye, ibyo bita ‘failed state’ mu rurimi rw'icyongereza. Ubukungu bwarwo bwari ku gipimo kirenga 50% munsi ya zero.

Kwiyubaka kw’Igihugu byajyanye no kwiyubaka kw’abagituye. Abarokotse jenoside, bamwe ntibiyumvishaga ko kubaho bigishoboka, kubera uruhuri rw'ibibazo rurimo ibikomere byo ku mubiri no ku mutima ndetse no kuba barasigaye iheruheru.

Karamba Emmanuel uwarokotse jenoside w'imyaka 57 y'amavuko, avuga ko kwiyubaka bitari byoroshye. Abihuriyeho na Mukabyagaju Marie Grace, ugaragaza ko kwiyubaka byahereye ku ihumure ryari mu gihugu.

Karamba ati “Ari ibintu by'iwacu mu rugo barabyigabagabanyije n'ahantu nari naguze akazu baragasenya, nta kintu yansigiye nahereye kuri zero. Byansabaga rero imbaraga nyinshi kugera nubwo abana banjye batangiye kwiga, ndetse kugera no kuri iki gikorwa kiri aha nagikoze. Ni ukuri mu myaka 25 mbona hari intambwe haba mu muryango, ku bana no kuri nanjye ubwanjye.”

Na ho  Mukabyagaju ati “Hari ibikomere byinshi byo kuba nta babyeyi, nta bavandimwe nta nshuti wireba wisiga ukisanga, ariko buhoro buhoro tugenda dutera iyo ntambwe no kuba twari dufite abaturema agatima batubwira bati nimukomere, nimwihangane. Ntabwo rero nigeze ntekereza ko u Rwanda rwagera aho rugeze ubu haba mu Rwanda imbere haba n'uko abandi barubona mbona ari intera ikomeye cyane ugereranyije n'aho twavuye.”

Umukuru w’agateganyo w'Urwego rw'Imiyoborere (RGB), Dr. Usta Kayitesi, avuga ko impinduramatwara mu Rwanda rwa nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi, yahereye ku kubanza gusobanukirwa ibibazo byari bihari no kubishakira umuti unogeye Abanyarwanda.

Yagize ati “Aho rero niho ubunyarwanda bwacu, umuco wacu n'indangagaciro zacu umuntu yavuga ko byabaye isoko ikomeye cyane y'ubumwe bwacu, yo gushaka gutera imbere, isoko ikomeye cyane yo gushaka kubaka u Rwanda abana bacu n'abandi bose bazishimira.”

Mu kuvugutira umuti ibibazo, harimo no guca umuco wo kudahana bihereye ku bakoze jenoside. Hatekerejwe ubutabera bwunga bwanyuze mu nkiko gacaca zaciye imanza zikabakaba miliyoni 2 mu gihe cy’imyaka 10 uhereye mu 2002.

Ubu butabera bwajyanye no kubabarira abasabye imbabazi abo bahekuye, ibintu perezida wa republika Paul Kagame ashimira abarokotse jenoside.

Ati “Abanyarwanda mwaritanze, mwahagaze imbere y'imiryango yaho mutuye kugirango mutange ubuhamya mwumva n'abandi babutanga. Mwiyemeje guhangana n'ibyo byose murangije mutanga n'imbabazi. Uko kwitanga kwanyu ni impano itagira uko ingana mwahaye igihugu cyacu. Ni n'imbuto yavuyemo u Rwanda rushya, Ndabashimiraaaa!!!”

Mu myaka 25 binyuze muri Gahunda y’imbaturabukungu, icyerekezo 2020, n’izindi ngamba z’iterambere abaturage babarirwa muri 40% bavuye mu bukene ndetse abasaga miliyoni bava mu bukene bukabije, n’icyizere cyo kubaho ku munyarwanda kiva ku myaka 29.1 mu ntangiriro z'umwaka w'1990, kuri ubu kikaba kigeze hafi ku myaka 68.

Ni mu gihe kandi amafaranga yinjizwaga n'Umunyarwanda ku mwaka yavuye ku madorali 146 mu myaka 25 ishize akagera kuri 774 muri 2017.

Muri uku kwiyubakwa kw’u Rwanda, koroshya ishoramari byahawe umwanya wihariye kuko ku rutonde rwa banki y'Isi ubu u Rwanda ruri ku mwanya wa 29 ku Isi n'uwa 2 muri Africa.

N’ishoramari imbere mu gihugu ryaragutse ndetse urubyiruko n’abagore bararyitabira.

Kevine Musabimana, jenoside yakorewe abatutsi yahagaritswe afite imyaka 2 gusa, na  ho ZIGAMA Protais we jenoside yarangiye afite imyaka 6.

Musabimana ati “Ubu ngubu mfite business ndagenda ngahatana n'abagabo rimwe na rimwe bakantsinda cg nanjye nkabatsinda. Nta bintu by'ivangura bikirimo, nta macakubiri agihari, nta mututsi nta muhutu nta mutwa twese turi abanyarwanda. Akaba ari nacyo numva umwana wanjye nzamuraga cyo gukomeza kuvuga ngo ndi umunyarwanda.”

Zigama ati “ Kuba twisanzuye mu gihugu, kuba ushobora gukora icyo ushaka, kuba udashobora guhohoterwa, umwana wanjye nifuza ko nawe yazagira ibitekerezo byiza byagutse, kandi iyo ufite umutekano utuje uryama ugasinzira utekereza neza ukagera no ku iterambere ryose.”

U Rwanda kandi ruri ku mwanya wa 2 mu bihugu bya Afrika bifite umutekano ku rutonde rwa Gallup Global Report 2018, rukaba mu bihugu 5 bya mbere ku Isi bibereye umugore, ndetse no ku mwanya wa 7 mu kugira guverinoma ikora neza ku rutonde rw'ihuriro mpuzamahanga ku bukungu, WEF.

Mu mwaka wa 2008, George W. Bush, wari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ubwo yazaga gutaha Ambasade y’igihugu cye i Kigali, yabonye umwihariko mu miyoborere y’u Rwanda:

                       Muri 2008,George W. Bush, wari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika  yasuye u Rwanda

Yagize ati “Kuko nshima gukorana n’ubuyobozi bwita ku baturage, ngakunda umurava n’ubwitange, kandi nizera nta gushidikanya ko ibyo ari bimwe mu bikuranga Nyakubahwa Perezida, uri perezida wita ku baturage bawe n’ishema ryabo mu buryo budasanzwe.”

Minisitiri w'intebe wa Israel Benjamin Netanyahu, we wasuye u Rwanda mu 2016, yasanze iyi miyoborere y’u Rwanda yarajyanye no kudacogora kw'Abanyarwanda.

Icyo gihe yagize ati “ Abaturage b’igihugu cyanjye nabo bazi umubabaro wa jenoside, uwo ukaba umwihariko duhuriyeho. Twembi nubwo twanyuze muri uwo mubabaro, twararokotse tubaho, ntitwigeze ducogora kandi namwe ni uko ntimwacogoye na gato, ibyo bituma uyu munsi Israel n’u Rwanda ari ibihugu by’intsinzi kandi bikaba icyitegererezo mu iterambere.”

                     Muri Nyakanga 2016, Minisitiri w'Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu yasuye u Rwanda

Inzira yo kwiyubaka u Rwanda rwanyuzemo yaruganishije ku kuba icyitegererezo n’ishema ku bindi bihugu. Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta tariki 11 z'ukwezi gushize yari mu Rwanda.

Mu magambo ye yagize ati “ Mu byukuri dutewe ishema n'uburyo u Rwanda rwahagurutse nk'igihugu cyari cyarashegeshwe bikomeye n'ibihe bya jenoside yakorewe abatutsi, nk'Igihugu cyari cyarashegeshwe, ariko ubu kikaba ari imwe mu nyenyeri zimurika ku mugabane wa Afrika mu gihe gito nk'iki.”

Ibyagezweho mu myaka 25 ishize si bike, cyakora kuri ubu u Rwanda rufite icyerekezo gishya kigera mu 2050. Perezida Paul Kagame yemeza ko kukigeraho bisaba gukora mu buryo budasanzwe.

Ati “Ntituzate umurongo. Uko dukora ntibisanzwe nkuko ibyo twanyuzemo nabyo bidasanzwe. Gutsimbarara ku gushaka uburyo butubereye rimwe na rimwe bifite ikiguzi, ariko tugomba gukomeza mu nzira twahisemo.”

Bimwe mu byagejeje u Rwanda aho ruhagaze kuri ubu, harimo kugira ubuyobozi bureba kure, kwegereza abaturage ubuyobozi bakanagira uruhare mu miyoborere, politiki idaheza mu nzego zose z'ubuzima bw'igihugu, gahunda zihariye zo kwishakamo ibisubizo, guteza imbere ishoramari, ubukerarugendo, ikoranabuhanga no gushyira hamwe kw'Abanyarwanda muri rusange.

Inkuru ya Divin UWAYO



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage