AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

Impinduka zitezwe mu gishushanyo mbonera gishya

Yanditswe May, 21 2019 17:58 PM | 12,777 Views



Ubuyobozi bw'Umujyi wa Kigali buravuga ko igishushanyo mbonera gishya cy'Umujyi wa Kigali kizagaragaramo impinduka zisubiza bimwe mu bibazo n'ibyifuzo by'abaturage; bitandukanye n'uko igishushanyo gihari kuri ubu giteye.

Muri izo mpinduka harimo kwemerera abaturage kubaka mu byiciro, gutura aho bakorera n'ahegereye ibindi bikorwa by'ibanze nk'ubucuruzi n'ibindi, ibintu igishushanyo mbonera gihari kuri ubu cyateganyaga mu buryo butandukanye n'ubwo.

Mu rwego rwo gutwara abantu n'ibintu, iki gishushanyo mbonera kivuguruye cyagabanyije parikingi z'imodoka z'abantu ku giti cyabo kuko biteganijwe ko byibura 70% by'abatuye Umujyi wa Kigali bazajya bakoresha imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange.

Ni igishushanyo ubuyobozi bw'uyu Mujyi bwemeza ko kizajya ahagaragara bitarenze ukwezi kwa Nyakanga uyu mwaka wa 2019.

Ubuyobozi bw'umujyi wa Kigali busobanura ko kuvugurura iki gishushanyo mbonera byatangiranye n'ukwezi kwa 6 umwaka ushize wa 2018, mu rwego rwo kugirango gihuzwe n'icyerekezo cy'igihugu cya 2050.

Sosiyete yo mu gihugu cya Singapore yitwa Surbana Jurong Group niyo yahawe inshingano zo gutegura iki gishushanyo mbonera cy'umujyi wa Kigali kivuguruye.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage