Yanditswe Feb, 21 2020 16:47 PM | 9,274 Views
Imyanzuro
y’Umwiherero wa 17 w’Abayobozi wabaye kuva ku itariki ya 16 kugeza ku ya 19
Gashyantare 2020, mu Kigo cy’Ingabo z’Igihugu gitanga amasomo ya Gisirikare
kiri i Gabiro, mu Karere ka Gatsibo, uyobowe na Nyakubahwa Paul Kagame,
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda.
Nyuma yo
kungurana ibitekerezo ku biganiro byatangiwe muri uyu Mwiherero, hafashwe
imyanzuro ikurikira: Imiyoborere n’Ubutabera:
1. Gushyira mu bikorwa inama zitangwa n’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta hagamijwe kunoza imicungire y’imari ya Leta.
2. Gukora iperereza no gukurikirana abakekwaho ibyaha bya ruswa ndetse no gushyiraho uburyo bunoze bwo kugaruza umutungo wa Leta wanyerejwe. 3. Kurushaho kunoza serivisi zitangirwa ku rubuga rw’Irembo hakomeza kuvanwaho ibisabwa bitari ngombwa bikigaragara mu nzego za Leta.
4. Kongera no kunoza serivisi zitangwa n’Irembo cyane cyane mu Nzego z’Ibanze.
Ubuzima:
5. Kwihutisha isesengura ry’uburyo bwo kwimurira muri Minisiteri y’Ubuzima inshingano zo gukurikirana imyigire y’abaganga n’abakora imirimo ishamikiye ku buvuzi zari zisanzwe ziri muri Minisiteri y’Uburezi.
6. Kwihutisha ivugururwa rya Gahunda yo Guhugura Abakozi bo mu rwego rw’Ubuvuzi kandi hakongerwamo ibirebana n’isuzumabumenyi rihoraho (kuva umuganga akirangiza kwiga n’igihe cyose ari mu kazi) no gushyira imbaraga mu myitwarire ya kinyamwuga.
7. Guteza imbere ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu buvuzi (harimo ibirebana n’amakuru y’umurwayi n’inyemezabwishyu), hagamijwe korohereza abagana amavuriro kubona serivisi zihuse no gufasha amavuriro kunoza imikorere.
8. Gushyiraho uburyo bunoze bugenga uko abaganga bakorera mu mavuriro arenze rimwe (dual practice) hagamijwe kuzamura imitangire ya serivisi.
9. Kongera imbaraga muri Gahunda Mbonezamikurire y’Abana Bato hibandwa ku kurwanya imirire mibi n’igwingira.
Uburezi:
10. Guhagarika umuco wo kwimura abanyeshuri batatsinze (automatic promotion) hagamijwe kwimakaza ireme ry’uburezi. 11. Kongera umubare w’amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro (TVET) no gushyiraho uburyo butuma arushaho kwitabirwa.
12. Gusuzuma ireme ry’uburezi butangwa muri za kaminuza n’amashuri makuru no kuvugurura ibisabwa kugira ngo kaminuza n’amashuri makuru bishya byemererwe gutangira gukora.
Abikorera:
13. Kurushaho guteza imbere urwego rw’abikorera no gukomeza kubongerera
ubumenyi mu byo bakora.
14. Gushyiraho ingamba zo kuvugurura ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro kugira ngo bukorwe kinyamwuga kandi umusaruro butanga ugakomeza kongererwa agaciro.
15. Gufasha abikorera kubona amafaranga y’inguzanyo mu bigega by’imari byihariye (equity funds).
16. Kongera umubare w’ibigega by’ishoramari ry’abishyize hamwe (collective investments) cyane cyane mu nganda zongerera umusaruro agaciro na serivisi
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru