AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

Imyiteguro ibanziriza gushyira abaturage mu byiciro by'ubudehe irakomeje

Yanditswe Nov, 29 2020 22:14 PM | 100,206 Views



Mu gihugu hose harimo gukosorwa amakuru arebana n'ingo zituye mu midugudu, igikorwa kibanziriza gushyira abaturage mu byiciro bishya by’ubudehe bizakorwa kuva tariki 4 kugeza kuya 6 Ukuboza uyu mwaka. 

Kuva tariki ya 28 Ugushyingo kugera taliki ya 3 Ukuboza abayobozi b'imidugudu, abayobozi b'amasibo ndetse n'urubyiruko rw'abakorerabushake, bari mu gikorwa cyo gukosora amakuru y'ingo zituye mu midugudu, bahuza amakuru ahari n’ayo basanganywe y'ingo bayobora kugira ngo bamenye abatakibarizwa muri iyo midugudu n’abashya bayimukiyemo.

Abaturage bakaba bifuza ko gukosora aya makuru y'ingo ziri mu midugudu byakorwa neza, buri rugo rukabarurwa, kugira ngo hatazagira ababura ibyiciro by'ubudehe cyangwa hagafatwa amakuru atajyanye n'imibereho yabo nk'uko byagenze mu byiciro by'ubudehe byabanje.

Abarimo gukosora aya makuru barimo na bamwe mu bayobozi b'inzego z’ibanze barimo kugenda urugo ku rundi ku buryo bemeza ko nta muturage uzacikanwa.

Iki gikorwa cyo gukosora amakuru y'ingo zituzuye mu midugudu kizakurikirwa no gushyira Abaturage mu byiciro by'ubudehe bivuguruye bizatangira gukorwa tariki ya 4 Ukuboza 2020 nk’uko bisobanurwa n’umuyobozi w’ishami rya gahunda zo kurengera abatishoboye, mu kigo gishinzwe ibikorwa by'iterambere mu nzego z’ibanze LODA, Justin Gatsinzi.

Biteganyijwe ko ingo zikabakaba miliyoni 2, ari zo zizashyirwa mu byiciro by'ubudehe bivuguruye uko ari 5, bihagarariwe n'inyuguti Kuva Kuri A kugera Kuri E, bikazatangira gukurikizwa mu kwezi 2 Umwaka utaha.

 

Jean Paul TURATSINZE 



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage