AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Inama itaha yiga ku bibazo biri hagati y'u Rwanda na Uganda izabera i Gatuna

Yanditswe Feb, 03 2020 09:02 AM | 5,843 Views



Mu biganiro byabahuje abakuru b'ibihugu bine byabereye muri Angola, u Rwanda na Uganda byiyemeje gutera intambwe ziganisha ku mahoro,guturana neza ndetse no kugarurina icyizere.

I Luanda muri Angola kuri iki Cyumweru hongeye kubera inama igamije kuzahura umubano w’u Rwanda na Uganda. Abakuru  b’ibi bihugu byombi bashimiye Perezida wa Angola Joao  Manuel Goncalves Lorenzo n’uwa Repubuka Iharanira Demukarasi ya Kongo Antoine Felix Tshisekedi umusanzu wabo mu kugerageza gukura mu nzira ibyatumye umubano w’u Rwanda na Uganda uzamo igitotsi.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara rigaragaza ko Perezida w’u Rwanda n’uwa Paul Kagame Uganda Yoweri Kaguta Museveni biyemeje gukomeza gushyira imbere ibiganiro bihoraho hagati y’impande zombi hagamijwe iterambere n’imibereho myiza y’ababituye.

Aba bakuru b’ibihugu kandi  biyemeje gutera intambwe ziganisha ku mahoro,guturana neza ndetse no kugarurirana icyizere.

Iri tangazo rinavuga ko ibiganiro by’i Luanda byabaye mu mwuka mwiza wa kivandimwe rigashimangira ko abakuru b’ibihugu by’u Rwanda na Uganda bumvikanye ko hagomba kurekurwa abaturage bafunzwe hakurikijwe urutonde rwatanzwe  na buri gihugu.

Humvikanaywe ko hagomba kwirindwa ibikorwa bigamije gushyigikira mu buryo ubwo ari bwo bwose ibikorwa by’imitwe igamije guhungabanya ubusugire bwa buri gihugu.

Ni kunshuro ya 3 ibi biganiro bibaye ,bikaba bitegamyijwe ko ibiganiro bitaha bizabera i Gatuna ku mupaka uhuza ibihugu byombi ku wa 21 Gashyantare 2020.

Bosco KWIZERA



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage