Yanditswe Feb, 03 2020 09:02 AM | 5,843 Views
Mu biganiro byabahuje abakuru b'ibihugu bine byabereye muri Angola, u Rwanda na Uganda byiyemeje gutera intambwe ziganisha ku mahoro,guturana neza ndetse no kugarurina icyizere.
I Luanda muri Angola kuri iki Cyumweru hongeye kubera inama igamije kuzahura umubano w’u Rwanda na Uganda. Abakuru b’ibi bihugu byombi bashimiye Perezida wa Angola Joao Manuel Goncalves Lorenzo n’uwa Repubuka Iharanira Demukarasi ya Kongo Antoine Felix Tshisekedi umusanzu wabo mu kugerageza gukura mu nzira ibyatumye umubano w’u Rwanda na Uganda uzamo igitotsi.
Itangazo ryashyizwe ahagaragara rigaragaza ko Perezida w’u Rwanda n’uwa Paul Kagame Uganda Yoweri Kaguta Museveni biyemeje gukomeza gushyira imbere ibiganiro bihoraho hagati y’impande zombi hagamijwe iterambere n’imibereho myiza y’ababituye.
Aba bakuru b’ibihugu kandi biyemeje gutera intambwe ziganisha ku mahoro,guturana neza ndetse no kugarurirana icyizere.
Iri tangazo rinavuga ko ibiganiro by’i Luanda byabaye mu mwuka mwiza wa kivandimwe rigashimangira ko abakuru b’ibihugu by’u Rwanda na Uganda bumvikanye ko hagomba kurekurwa abaturage bafunzwe hakurikijwe urutonde rwatanzwe na buri gihugu.
Humvikanaywe ko hagomba kwirindwa ibikorwa bigamije gushyigikira mu buryo ubwo ari bwo bwose ibikorwa by’imitwe igamije guhungabanya ubusugire bwa buri gihugu.
Ni kunshuro ya 3 ibi biganiro bibaye ,bikaba bitegamyijwe ko ibiganiro bitaha bizabera i Gatuna ku mupaka uhuza ibihugu byombi ku wa 21 Gashyantare 2020.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru