AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Inama ya EAC yemeje ko abarwanyi ba M23 bazakirirwa mu kigo cya Rumangabo

Yanditswe May, 31 2023 20:33 PM | 173,150 Views



Inama y’abakuru b’ibihugu bya EAC yateraniye i Bujumbura mu Burundi, yemeje ko abarwanyi b’umutwe wa M23 bazakirirwa mu kigo cya Gisirikare cya Rumangabo nyuma yo gushyira intwaro hasi aho kuba mu Kirunga cya sabyinyo.

Gusa ibijyanye no kuba M23 itazaba ihagarariwe mu itsinda rizasuzuma aho bazacumbikirwa ntibyavuzweho rumwe.

Ni inama yayobowe na Perezida w'u Burundi Evariste Ndayishimiye, uyoboye Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.

Ni inama yitabiriwe na Perezida wa Kenya William Ruto, Visi Perezida wa Tanzania Philip Mpango, Minisitiri w’Intebe w'u Rwanda Dr.Edouard  Ngirente, ibihugu bya Uganda, Sudani y'Epfo na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nabyo bikaba byohereje ababihagarariye muri iyi nama.

Perezida Evariste Ndayishimiye atangiza iyi nama nyuma y'ibiganiro byabaye mu muhezo, yavuze ko ibihugu bigize EAC biterana ahanini hagamijwe kureba uko bihagaze mu bijyanye n'amahoro n'umutekano kugira ngo bifashe  abatuye ibyo bihugu kubaho batekanye.

Bimwe mu byaranze iyi nama kandi harimo kurahira kw'abanyamabanga bakuru bungirije ba EAC Annet Mtawe Semwemba wo mu gihugu cya Uganda ndetse Adrea Enric wo muri Sudani y'Epfo.

Harahiye kandi abacamanza mu rukiko rw'ubutabera rw'umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) barimo Hunter Mugeni wo mu Rwanda wagizwe Visi Perezida w'urwo rukiko.


Carine Umutoni



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage