Indege ya Boeing 737 ya Ethiopia Airline yakoze impanuka

Indege ya Boeing 737 ya Ethiopia Airline yakoze impanuka

Yanditswe March, 10 2019 at 11:21 AM | 7870 ViewsIndege ya Boeing 737 ya Ethiopia Airline yavaga Addis Ababa ijya Nairobi, yakoze impanuka, muri iki gitondo cyo ku Cyumweru tariki 10 Werurwe 2019. Yari ifite abagenzi 149 n'abantu 8 bayikoramo; yari yahagurutse saa mbiri n'iminota mirongo itatu n'umunani (8h:38 am) za mu gitondo, ikora impanuka saa mbiri n'iminota mirongo ine n'ine (8h:44 am)

Hakomeje ubutabazi n'ubushakashatsi ku cyateje impanuka. Ntiharamenyekana niba hari Umunyarwanda waba wari uri muri iyi ndege!

Ubuyobozi bwa Ethiopia Airline, mu itangazo bwatanze, bwavuze ko bwababajwe n’iyi mpanuka kandi ko buri gukora ubutabazi bwihuse. Bagize bati “Kuri uyu mwanya turi gushakisha kandi n’ibikorwa by’ubutabazi biri gukorwa gusa nonaha nta makuru y’ababa barokotse cyangwa se iabapfuye dufite.”

Perezida wa Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat yavuze ko yababajwe cyane n’iyi mpanuka, avuga ko bifatanyije cyane na Guverinoma n’abaturage ba Ethiopia.

RBA imaze kuvugana na Lulit Zewdie, Ambasaderi wa Ethiopia mu Rwanda avuga ko ataramenya amakuru y’imyirondoro y’abari bari muri iyi ndege, ariko ko namara kuyimenya ari butangaze niba haba harimo Abanyarwanda.Ba wambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:RSS FEED

Ethiopian Nationals living in Rwanda visited Kigali Memorial

Ikipe y'u Rwanda yegukanye imidali ibiri muri Ethiopia

Mu kirere cy’u Rwanda hakumiwe indege za Boeing 737-8 Max

Umunyarwanda Jackson Musoni yaguye mu mpanuka ya Ethiopian Airline

Ministre w'intebe wa Ethiopia yasoje uruzinduko rw'iminsi 3 yakoreraga

Perezida Kagame na PM wa Ethiopia Desalegn bifatanije n'abaturage mu mugand