AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Ingabo z’u Rwanda mu bikorwa byo kuvura abatuye Cabo Delgado

Yanditswe Sep, 28 2022 16:26 PM | 65,393 Views



Abatuye Cabo Delgado barashima Ingabo z’u Rwanda zibavura zibasanze mu bice batuyemo aho iyi gahunda imaze kugera ku barenga 2600 utabariyemo abavurirwa aho ingabo z’u Rwanda zifite ibitaro.

’’Twebwe turanezerewe cyane kubona Abanyarwanda baza kutuvura, turwaye indwara nyinshi zirimo za malaria. Ikindi imitima yacu yarahungabanye, bitewe no guhora twiruka, kumva urusaku rw’imbunda, gutinya kubagwa nk’inkoko. Rero tubonye nk’uku baza kutuvura turishima cyane, tunabasaba ngo bakomeze baduhoze amarira dufite.’’

Ibivugwa n’uyu mugabo George Said ni ukuri Malaria yari igiye kumara abatuye Cabo Delgado, nk’uko bigarukwaho na Major Dr. Jean Paul Shumbusho uyoboye ibikorwa by’ubuvuzi mu ngabo na Polisi by’u Rwanda mu ntara ya Cabo Delgado.

Abaturage babarirwa hagati ya 300 – 500 ni bo bari bitabiriye iyi gahunda yo gusanga abaturage mu bice batuyemo aha mu cyaro giherereye mu murenge wa Olumbi mu karere ka Palma.

N’ahandi ni ko bigenda, nka Olumbi, Mocimboa Da Plaia, Palma, Tshinda, Ewase aho ababarirwa mu 2600 bamaze kuvurirwa muri iyi gahunda icyakora umubare munini unasanga izi nzego z’umutekano z’u Rwanda aho zikorera maze zikavurwa.

Umuvugizi w'ingabo z'u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga avuga ibikorwa nk’ibi bikorerwa abaturage mu rwego rwo kubaha umutekano usesuye ku ngingo zose.

Paul RUTIKANGA



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage