AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Ingengo y'imari ikeneye kongerwa ngo habeho irerero rimwe muri buri kagari--NCC

Yanditswe Nov, 22 2016 16:08 PM | 4,374 Views



Komisiyo y'igihugu y'abana iravuga ko kugirango mu tugari twose tw'igihugu hazabe hari irerero byibura rimwe ari uko ingengo y'imari igenerwa gahunda z'abana yaba yiyongereye. 

Umuryango utegamiye kuri Leta Save the children Fund uvuga ko ikibazo cy'ingengo y'imari igenerwa abana ari kimwe mu bizitira uburenganzira bwabo

Nkuko bikubiye mu ngingo ya 19 y'amasezerano y'umuryango w'abimbumbye agamije kurengera uburenganzira bw'umwana ngo ingengo y'imari igenerwa gahunda z'abana iracyari hasi.

Dr Claudine UWERA KANYAMANZA uyobora komisiyo y'igihugu y'abana avuga ko hari gahunda zireba abana zitaragerwaho kuko ingengo y'imari y'abana ikiri nto: “…Muzi ko byanavuzwe no muri cabinet ko twifuza ko muri buri kagari byibuze haba hari amarerero mwese ntimutuye mu midugugu? ntimutuye mu turere? ayo marerero buri wese ntiyamenya aho atuye uko angana? ariko icyo tuyifuriza ni ukugira ngo afashe abo bana bacu. Muzi ko abana bahohoterwa, muzi ko twifuza no gufasha ababyeyi hari ababyeyi baba bafite akazi kenshi ariko bifuza n’aho basiga abana kandi ahantu heza ibyo byose ni ibintu twifuza kugeraho kandi bidusaba n'uburyo.”

Gusa Philippe ADABO uhagarariye umuryango utegamiye kuri leta Save the children's Fund avuga ko u Rwanda rukoresha neza ingengo y'imari igenewe abana ugereranije n'ibindi bihugu byo ku mugabane w'afrika.

Gahunda yo kongera  ingengo y'imari igenerwa abana ikaba inakubiye mu cyerekezo cy'umuryango wa Afurika yunze ubumwe y'umwaka wa 2063.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage