Yanditswe Nov, 22 2016 16:08 PM | 4,374 Views
Komisiyo y'igihugu y'abana iravuga ko kugirango mu tugari twose tw'igihugu hazabe hari irerero byibura rimwe ari uko ingengo y'imari igenerwa gahunda z'abana yaba yiyongereye.
Umuryango utegamiye kuri Leta Save the children Fund uvuga ko ikibazo cy'ingengo y'imari igenerwa abana ari kimwe mu bizitira uburenganzira bwabo
Nkuko bikubiye mu ngingo ya 19 y'amasezerano y'umuryango w'abimbumbye agamije kurengera uburenganzira bw'umwana ngo ingengo y'imari igenerwa gahunda z'abana iracyari hasi.
Dr Claudine UWERA
KANYAMANZA uyobora komisiyo y'igihugu y'abana avuga ko hari gahunda zireba
abana zitaragerwaho kuko ingengo y'imari y'abana ikiri nto: “…Muzi ko byanavuzwe no muri
cabinet ko twifuza ko muri buri kagari byibuze haba hari amarerero mwese
ntimutuye mu midugugu? ntimutuye mu turere? ayo marerero buri wese ntiyamenya
aho atuye uko angana? ariko icyo tuyifuriza ni ukugira ngo afashe abo bana
bacu. Muzi ko abana bahohoterwa, muzi ko twifuza no gufasha ababyeyi hari
ababyeyi baba bafite akazi kenshi ariko bifuza n’aho basiga abana kandi ahantu
heza ibyo byose ni ibintu twifuza kugeraho kandi bidusaba n'uburyo.”
Gusa Philippe ADABO uhagarariye umuryango utegamiye kuri leta Save the children's Fund avuga ko u Rwanda rukoresha neza ingengo y'imari igenewe abana ugereranije n'ibindi bihugu byo ku mugabane w'afrika.
Gahunda yo kongera ingengo y'imari igenerwa abana ikaba inakubiye mu cyerekezo cy'umuryango wa Afurika yunze ubumwe y'umwaka wa 2063.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru