Yanditswe Jun, 18 2020 10:14 AM | 64,820 Views
Banki Nkuru y'u Rwanda (BNR) isaba abikorera bagizweho ingaruka n'icyorezo
cya koronavirus kugana ibigo by'imari ari uko bujuje ibisabwa kugirango bahabwe
inguzanyo igenewe kuzahura ubukungu bw'igihugu muri rusange biciye mu kigega
giherutse gushyirwaho na leta.
Ni ikigega cyatangijwe muri uku kwezi kwa Kamena 2020 kigamije kuzahura ubukungu bw'igihugu cyane cyane inzego zagizweho ingaruka zikomeye na koronavirus.
Muri miliyari 100 iki kigega gitangiranye, kimwe cya kabiri cyayo ni ukuvuga miliyari 50 ziizahabwa amahoteli, ibigo by'ubucuruzi binini bigenerwe miliyari 30, ibigo biciriritse bizahabwa miliyari 15 na ho ibigo bito bizasaranganye miliyari 1 y'amafranga y'u Rwanda.
Za Sacco zagenewe miliyari 2. By'umwihariko ariko ibigo bito byashyiriweho ingwate ingana na miliyari 3 aho uzahabwa inguzanyo ashobora kwishingirwa kugeza ku gipimo cya 75% binyuze mu kigega BDF.
Guverineri wungirije wa Banki Nkuru y'uRwanda, Dr Monique Nsanzabaganwa, avuga ko kugira ngo umuntu ahabwe iyi nguzanyo bisaba kuba hari ibimenyetso bigaragaza ko ibikorwa bye by'ubucuruzi byahungabanye ku buryo bukomeye.
Yagize ati “Nubwo aya mafranga azaba yemerewe abafite ibikorwa by'ubucuruzi, ngo ntibahazahabwa angana kuko n'ubusanzwe ibi bikorwa bitangana. Abafite ibikorwa bifite igicuruzo kiri hejuru ya miliyoni 500 ku mwaka bemerewe guhabwa inguzanyo itarenze miliyoni 300 ku nyungu ya 8%, abacuruza iby'agaciro kari munsi ya miliyoni 500 bemerewe kuguza miliyoni zitarenze 75 ku nyungu ya 8%, mu gihe abatajya munsi y'igicuruzo cya miliyoni 20 batemerewe kurenza inguzanyo ya miliyoni 5 bunguka 8%.
Perezida w'Urugaga rw'abikorera mu Rwanda Robert Bafakulera, asanga koroherezwa kubona inguzanyo bizagoboka abikorera bigaragara ko ubucuruzi bwabo bwari bwarahungabanye.
Ku rundi ruhande abanyamahoteli bari basanganywe imyenda muri banki bazakomeza kuyishyura ku gipimo cya 35%, bahabwe igihe kirekire cyo kwishyura kigeze ku myaka 15; mu gihe muri rusange igihe banki zizaba ziretse kwishyuza ideni ibizwi nka grace period kuva ku mezi 3 kugeza ku myaka 3 bitewe n'icyiciro cy'uwatse inguzanyo n'ingano y'iyo yatse.
Abakora mu rwego rw'imari n'abasesengura iby'ubukungu basanga iyi ari imwe mu nzira zo kuzamura ubukungu bwari bwarahungabanye kuko ngo hari n'ibigo by'imari bitari bikibasha gutanga inguzanyo.
BNR isobanura ko yatangiye kwakira amadosiye y'ibigo by'imari bisaba gucishwamo ayo azahabwa abakiliya; gusa ngo gukoresha inguzanyo icyo wayakiye ni kimwe mu byatuma yishyurwa neza kugira ngo n'abandi ibagereho.
Ku mpungenge z'uko amafranga ari muri iki kigega cyo kuzahura ubukungu bw'u Rwanda ashobora kuba make ugereranije n'ibikorwa by'ubucuruzi biyakeneye, ngo uko abantu bazegenda bishyura inguzanyo batse wongeyeho n'andi agenda yunganira iki kigega ngo bizarushaho kuzamura urwego rw'ubukungu muri rusange kandi mu nzego zose.
Jean Claude MUTUYEYEZU
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru