AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Inkangu ikomeye yafunze umuhanda wa Kivu Belt ahazwi nka Dawe uri mu Ijuru

Yanditswe Feb, 13 2021 09:19 AM | 37,836 Views



Umuhanda wa Kivu Belt wafunzwe  n'inkangu yawibasiye guhera mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu  igice cyawo kiri mu karere ka Karongi. Ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere ry’ubwikorezi RTDA cyavuze ko uzaba nyabagendwa nibura ku wa mbere w’icyumweru gitaha.

Iyi nkangu yabereye mu kagari ka Ngoma, umurenge wa Gishyita ahazwi nko kuri Dawe uri mu ijuru hafi y’urugabano rwa Karongi na Nyamasheke.

Igitengu cyamanutse kiwujyamo gifunga nka metero 100 ku buryo yaba ibinyabiziga cg abanyamaguru nta cyabona inzira. Urujya n’uruza rwahise ruhagarara.

Mu masaha ya ku manywa,iyi nkangu yari ikimanuka. Haruguru byagwaga mu muhanda ariko no munsi y’umuhanda na ho ubutaka bukagenda.Ni igihombo ku baturage bakoresha uyu muhanda.

Mu gukora ubutabazi bwihuse hahise hagezwa imashini igerageza gukuraho igitaka ariko byagaragaraga ko  imwe idahagije ukurikije uko inkangu imeze.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere ry’ubwikorezi RTDA cyavuze ko uzaba nyabagendwa nibura ku wa mbere w’icyumweru gitaha.

Abakoresha uyu muhanda wa Kivu Belt unyuze i Karongi basabwe kuba bakoresha uwa Nyungwe mu gihe uyu ugikorwa.

<iframe width="560" height="315" src="https://www.youtube.com/embed/mttWfpygWSI" frameborder="0" allow="accelerometer; autoplay; clipboard-write; encrypted-media; gyroscope; picture-in-picture" allowfullscreen></iframe>

TWIBANIRE Theogene



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage