Yanditswe Sep, 30 2020 07:46 AM | 62,358 Views
Perezida wa Repubulika Paul Kagame avuga ko kugera
ku ntego z’iterambere rirambye SDGs bitarenze umwaka wa 2030, bishobora
gutinda ariko ngo ibyo ntibisobanuye kwemera ejo hazaza hadatanga icyizere.
Ibi Umukuru w’Igihugu yabivugiye mu nama yamuhuje n’abandi bakuru b’ibihugu n’abayobozi batandukanye baganira ku gushaka amafaranga yo kwifashisha mu rugendo rwo kugera ku ntego z’iterambere rirambye.
Yagaragaje ko bishoboka ko abantu bahindura umuvuno, hagahangwa ingamba nshya zo guhangana n’ibibazo.
Yagize ati “Gahunda y'intego z'ikinyagihumbi muri 2030 ishobora kutagerwaho nkuko byari biteganyijwe ariko ibyo ntibivuze ko tugomba kwemera ko ahazaza haba haciriritse. Icyakora, dushobora kongera gutunganya ibitaragenze neza tugashyiraho uburyo bushya budufasha gukemura ibibazo bidutegereje mu bihe biri imbere. Ibyo bivuze kurangwa n'imyumvire ihamye yo gushyira ibintu mu bikorwa ndetse no kudakora mu buryo busanzwe bumeneyerewe.U Rwanda rwishimiye kuba mu itsinda riyoboye ibiganiro bigamije kuzahura ubukungu dufatanyije n'Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi, Fiji ndetse n'u Bwongereza. Imyanzuro yacu iganisha ku ngamba z'ibanze zirimo kongera kunoza gahunda z'iterambere rirambye za 2030 n'amasezerano ya Paris.”
Ni inama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga aho Perezida Kagame yagaragaje ko izi ntego z’iterambere rirambye ari ikimenyetso cyangwa igipimo isi yakwifashisha mu kureba aho igeze mu iterambere rya muntu.
Mu bitabiriye iyi nama harimo Minisitiri w’Intebe wa Canada, uwa Jamaica hamwe n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guteress. Perezida Kagame yabashimye ubushishozi bwabo mu guhangana n’ingaruka z’icyorezo cya COVID19 ku buzima bw’imibereho y’abaturage n’ubukungu.
Perezida Kagame yashimangiye ko bidakwiye ko icyorezo cya COVID19 cyangwa ikindi kibazo kibangamira icyerekezo cy’intego z’iterambere rirambye, avuga ko buri wese akwiye gukomeza urwo rugendo nta gusubira inyuma.
<iframe width="560" height="315" src="https://www.youtube.com/embed/YpeF0u3YnMo" frameborder="0" allow="accelerometer; autoplay; clipboard-write; encrypted-media; gyroscope; picture-in-picture" allowfullscreen></iframe>
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru