AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

Intego za SDGs zishobora kutagerwaho ariko ntibivuze ko ejo hazaza haciriritse- Perezida Kagame

Yanditswe Sep, 30 2020 07:46 AM | 62,358 Views



Perezida wa Repubulika Paul Kagame avuga ko kugera ku  ntego z’iterambere rirambye  SDGs bitarenze umwaka wa 2030, bishobora gutinda ariko ngo ibyo ntibisobanuye kwemera ejo hazaza hadatanga icyizere.

Ibi Umukuru w’Igihugu yabivugiye mu nama yamuhuje n’abandi bakuru b’ibihugu n’abayobozi batandukanye baganira ku gushaka amafaranga yo kwifashisha mu rugendo rwo kugera ku ntego z’iterambere rirambye.

Yagaragaje ko bishoboka ko abantu bahindura umuvuno, hagahangwa ingamba nshya zo guhangana n’ibibazo.

Yagize ati “Gahunda y'intego z'ikinyagihumbi muri 2030 ishobora kutagerwaho nkuko byari biteganyijwe ariko ibyo ntibivuze ko tugomba kwemera ko ahazaza haba haciriritse. Icyakora, dushobora kongera gutunganya ibitaragenze neza tugashyiraho uburyo bushya budufasha gukemura ibibazo bidutegereje mu bihe biri imbere. Ibyo bivuze kurangwa n'imyumvire ihamye yo gushyira ibintu mu bikorwa ndetse no kudakora mu buryo busanzwe bumeneyerewe.U Rwanda rwishimiye kuba mu itsinda riyoboye ibiganiro bigamije kuzahura ubukungu dufatanyije n'Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi, Fiji ndetse n'u Bwongereza. Imyanzuro yacu iganisha ku ngamba z'ibanze zirimo kongera kunoza gahunda z'iterambere  rirambye za  2030 n'amasezerano ya Paris.”

Ni inama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga aho Perezida Kagame yagaragaje ko izi ntego z’iterambere rirambye ari ikimenyetso cyangwa igipimo  isi yakwifashisha mu kureba aho igeze mu iterambere rya muntu.

Mu bitabiriye iyi nama harimo Minisitiri w’Intebe wa Canada, uwa Jamaica hamwe n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guteress. Perezida Kagame yabashimye  ubushishozi bwabo mu guhangana n’ingaruka z’icyorezo cya COVID19 ku buzima bw’imibereho y’abaturage n’ubukungu.

Perezida  Kagame yashimangiye ko  bidakwiye ko icyorezo cya COVID19 cyangwa ikindi kibazo kibangamira icyerekezo cy’intego z’iterambere rirambye, avuga ko buri wese akwiye gukomeza urwo rugendo nta gusubira inyuma.

<iframe width="560" height="315" src="https://www.youtube.com/embed/YpeF0u3YnMo" frameborder="0" allow="accelerometer; autoplay; clipboard-write; encrypted-media; gyroscope; picture-in-picture" allowfullscreen></iframe>



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage