AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

Inteko yasabye BNR gusuzuma ikibazo cy’inyungu ku nguzanyo zikiri hejuru

Yanditswe Nov, 22 2019 08:24 AM | 15,662 Views



Ubwo Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yamurikiraga Inteko Ishinga Amategeko, imitwe yombi raporo y’ibikorwa byayo byo mu 2018/2019, abadepite n’abasenateri basabye ko hakwiye kurebwa uburyo hakemurwa ikibazo cy’inyungu ku nguzanyo zikiri hejuru.

Guverineri wa BNR wari uherekejwe n’abakozi b’iyi banki yabanje kugaragariza abasenateri n’abadepite ko umwaka w’ingengo y’imari wa 2018/2019 waranzwe n’impungenge mu by’ubukungu ku rwego rw’Isi, zishingiye ku ihangana mu by’ubucuruzi n’ikoranabuhanga hagati ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika n’Ubushinwa no ku bushake bw’Ubwongereza bwo kwikura mu muryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’i Burayi.

Gusa n’ubwo byari bimezo bityo Guverineri Rwangombwa yagaragaje ko ibi bitabujije BNR kugera ku nshingano zayo zo gukumira ihindagurika rikabije ry’ibiciro ku isoko no kubungabunga ubutagejageja bw’urwego rw’imari.

BNR ivuga ko n’ubwo agaciro k’ifaranga kagabanutse ugereranyije n’umwaka wabanje, ikigero cy’igabanuka ngo cyabaye 4.5% munsi y’ikigero fatizo cya 5%.

Umwaka w’ingengo y’Imari ngo warangiye izamuka ry’ibiciro riri ku kigero mpuzandengo cya 0.8%, bikaba biteganyijwe ko iki kigero kizazamuka kikegera igipimo fatizo cya 5% mu mwaka w’ingengo y’imari ya 2019-2020.

Nyuma yo kugaragarizwa iyi raporo abasenateri n’abadepite bagaragarije BNR ko ibibazo birimo inyungu ku nguzanyo mu mabanki ziri hejuru n’ibindi ari bimwe mu bigikoma mu nkokora iterambere ry’urwego rw’imari.

Guverineri John Rwangombwa asobanura ko ibi bibazo bijyanye n’ibiciro by’inyungu ku nguzanyo mu bigo by’imari bifite ishingiro gusa hari ibiri gukorwa.

Banki Nkuru y’u Rwanda yagaragaje ko mu bindi byakozwe birimo kunoza uburyo bw’imyishyuranire hagamijwe koroshya no kongera serivisi zitangwa.

Ibi ngo byatumye, amafaranga yishyuwe hakoreshejwe ikoranabuhanga agera kuri 34.6% by’agaciro k’umusaruro mbumbe w’imbere mu gihugu mu mpera za Kamena 2019, avuye kuri 30% mu mpera za Kamena 2018.

Inkuru irambuye mu mashusho


Paul RUTIKANGA



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage