AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

Intumwa z’u Rwanda na Uganda mu nama ya 3 yiga ku mubano w’ibihugu byombi

Yanditswe Feb, 14 2020 09:40 AM | 4,895 Views



Ku nshuro ya 3 intumwa z'ibihugu by'u Rwanda na Uganda zongeye guhurira i Kigali mu nama igamije gushakira umuti igitotsi kiri mu mubano w'ibihugu byombi.

Ni inama yibanda ku gusuzuma aho impande zombi zigeze zubahiriza ibikubiye mu masezerano ya Luanda agamije kurarura umubano mwiza hagati y'ibihugu byombi.

Iyi nama kandi yanitabiriwe n'intumwa z'ibihugu by'ibihuza muri iki kibazo, ari byo Angola ndetse na Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Intumwa z'u Rwanda muri ibi biganiro ziyobowe n'umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga Amb. Olivier Nduhungirehe mu gihe intumwa za Uganda ziyobowe na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga Sam Kutesa.

Ku ruhande rw'ibihugu by'ibihuza, intumwa z'igihugu cya Angola ziyobowe na Minisitiri w'ububanyi n'Amahanga Hon. Manuel Domingos Augusto, mu gihe iza Repubulika ya Demokarasi ya Congo ziyobowe na Minisitiri w'Intebe wungirije ushinzwe umutekano Hon Gilbert Kankonde Malamba.

Biteganyijwe ko ibiganiro hagati y'impande zombi bibera mu muhezo mbere y'uko abahagarariye intumwa z'ibihugu by'u Rwanda na Uganda bagirana ikiganiro n'abanyamakuru.

Inama y'uyu munsi ije ikurikira ebyiri zayibanjirije zombi zabaye mu mwaka ushize wa 2019, zirimo iyabereye i Kigali muri Nzeri n'iyabereye I Kampala mu Ukuboza.

Ni mu gihe kandi habura icyumweru kimwe gusa ngo abakuru b'ibihugu byombi nabo baganire kuri iki kibazo mu nama izabahuriza I Gatuna ku mupaka w'ibihugu bombi tariki 21 z'uku kwezi.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage