AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

Inzego zishinzwe imisoro zirasesengura impinduka zikenewe muri politiki y'imisoro

Yanditswe Jan, 18 2023 19:10 PM | 3,984 Views



Mu karere ka Rubavu, inzego zifite aho zihuriye n'imisoro bari mu biganiro bigamije gusesengura no kurebera hamwe impinduka zikenewe muri politiki y'imisoro mu Rwanda, izafasha Igihugu gutera imbere ariko kandi ntiremere abayitanga.

Ni ibiganiro byateguwe n'Ikigo gishinzwe guteza imbere umwuga w'ibaruramari mu Rwanda, bihuje abagera kuri 200 bakora mu nzego zitandukanye n'ikigo cy'Igihugu gishinzwe imisoro n'amahoro.

Imisoro y'ubutaka iri mu byo abitabiriye ibi biganiro bagaragaza ko hakenewe impinduka kuko iremereye abayitanga, kimwe n 'abashaka gutangiza ubucuruzi.

Ibi biganiro bije nyuma yaho mu minsi mike ishize Perezida Paul Kagame ubwe nawe yasabye ko ibibazo by’imisoro ihanitse byasubirwamo, ikarushaho korohera abaturage.

U Rwanda ni kimwe mu bihugu abacuruzi bavuga ko bakwa imisoro myinshi cyangwa iri hejuru.

Urugero nk’umusoro ku nyongeragaciro (TVA), u Rwanda rusaba umusoro wa 18 % kimwe n’ibindi bihugu nk’u Burundi, Tanzania na Uganda, muri Kenya ho uwo musoro ni 16 % ari nacyo gihugu kiri hasi.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage