AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Inzego zirimo FARG zamaze gukurwaho inshingano zakoraga

Yanditswe Oct, 22 2021 20:36 PM | 114,926 Views



Kuva kuri uyu wa Kane tariki 21 Ukwakira 2021, inzego zirimo ikigega FARG, Komisiyo y'igihugu ishinzwe kurwanya jenoside CNLG, Komisiyo y'igihugu y'Ubumwe n'Ubwiyunge ndetse na Komisiyo y'igihugu y'Itorero, zakuweho inshingano zakoraga zimurirwa muri minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'inshingano mboneragihugu.

Ni nyuma yaho mu igazeti ya leta idasanzwe hasohowe amategeko akuraho izo nzego ndetse n'iteka rya Minisitiri w'Intebe rigena intego, inshingano n'imbonerahamwe y'imyanya y'imirimo ya minisiteri y'ubumwe bw'Abanyarwanda n'inshingano mboneragihugu, MINUBUMWE mu magambo y'impine.

Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda, Dr. Bizimana Jean Damascène yamaze impungenge abagenerwabikorwa b'izo nzego kimwe n'abafatanyabikorwa bazo, kuko serivisi zabahaga bazakomeza kuzihabwa binyuze muri iyi minisiteri nshya.

Mu kiganiro cyihariye yagiranye na RBA, Dr. Bizimana yanamaze impungenge abakoreraga muri izo nzego, avuga ko nubwo minisiteri itazaha akazi abakozi bose bakoreraga muri izo nzego, amategeko azubahirizwa uko bikwiye ku bazatakaza imirimo yabo.

Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'inshingano mboneragihugu yashyizweho n'inama y'Abaministiri yo kuwa 14 Nyakanga 2021, ndetse Tariki 31 Kanama Perezida Paul Kagame ashyiraho Dr. Bizimana Jean Damascène nka minisitiri wa mbere uhawe inshingano zo kuyiyobora.


Divin Uwayo




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage