Yanditswe Oct, 22 2021 20:36 PM | 114,926 Views
Kuva kuri uyu wa Kane tariki 21 Ukwakira 2021, inzego zirimo ikigega FARG,
Komisiyo y'igihugu ishinzwe kurwanya jenoside CNLG, Komisiyo y'igihugu y'Ubumwe
n'Ubwiyunge ndetse na Komisiyo y'igihugu y'Itorero, zakuweho inshingano
zakoraga zimurirwa muri minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'inshingano
mboneragihugu.
Ni nyuma yaho mu igazeti ya leta idasanzwe hasohowe amategeko akuraho izo nzego ndetse n'iteka rya Minisitiri w'Intebe rigena intego, inshingano n'imbonerahamwe y'imyanya y'imirimo ya minisiteri y'ubumwe bw'Abanyarwanda n'inshingano mboneragihugu, MINUBUMWE mu magambo y'impine.
Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda, Dr. Bizimana Jean Damascène yamaze impungenge abagenerwabikorwa b'izo nzego kimwe n'abafatanyabikorwa bazo, kuko serivisi zabahaga bazakomeza kuzihabwa binyuze muri iyi minisiteri nshya.
Mu kiganiro cyihariye yagiranye na RBA, Dr. Bizimana yanamaze impungenge abakoreraga muri izo nzego, avuga ko nubwo minisiteri itazaha akazi abakozi bose bakoreraga muri izo nzego, amategeko azubahirizwa uko bikwiye ku bazatakaza imirimo yabo.
Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'inshingano mboneragihugu yashyizweho n'inama y'Abaministiri yo kuwa 14 Nyakanga 2021, ndetse Tariki 31 Kanama Perezida Paul Kagame ashyiraho Dr. Bizimana Jean Damascène nka minisitiri wa mbere uhawe inshingano zo kuyiyobora.
Divin Uwayo
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru