AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Inzego z’ubuzima zatangiye gusuzuma uko COVID19 yifashe mu mashuri

Yanditswe Nov, 16 2020 19:15 PM | 141,262 Views



Mu gihe habura icyumweru kimwe gusa ngo ikindi cyiciro cy'amashuri gisubukure amasomo, inzego z'ubuzima zatangiye gusuzuma uko icyorezo cya COVID19 cyifashe mu mashuri nyuma y'ibyumweru bibiri icyiciro cya mbere gitangiye.

Minisiteri y'Ubuzima ikaba ivuga ko iki gikorwa kitazakoma mu nkokora gahunda yo gufungura amashuri mu byiciro kuko no kuwa wa mbere w'icyumweru gitaha ikindi cyiciro kigomba gusubukura amasomo nkuko byari biteganyijwe.

Ibyumweru bibiri birashize amashuri asubukuye imirimo yayo nyuma y'igihe kigera ku mezi 8 yari afunze mu rwego rwo gukumira ikwirakwira ry'icyorezo cya COVID19.

Mu kiganiro Minisiteri y'Uburezi yagiranye n'abanyamakuru kuri uyu wa mbere, Minisitiri w'uburezi Dr. Uwamariya Valentine yagaragaje ko muri rusange ubwitabire bw'abanyeshuri basubukuye amasomo buri kuri 89% mu mashuri abanza ndetse na 91% mu yisumbuye, Umujyi wa Kigali ukaba ari wo ufite abana benshi batarasubira ku ishuri.

Ministeri y'Uburezi ivuga kandi ko k'ubufatanye n'inzego z'ubuzima, kuva kuri uyu wa mbere hirya no hino mu gihugu hatangiye igikorwa cyo gusuzuma uko icyorezo cya COVID19 cyifashe mu mashuri. Ibipimo bigera ku bihumbi bitatu harimo 2 500 bizafatwa mu mashuri abanza n'ay'isumbuye ndetse n'ibindi 500 bizafatwa mu mashuri makuru na kaminuza, ni byo byitezweho kugaragaza ishusho ya koronavirusi mu mashuri nyuma y'ibyumweru 2 afunguye.

Minisitiri w'uburezi Dr. Uwamariya Valentine avuga ko mu gihe haboneka ubwandu muri ibyo bipimo bitavuze ko amashuri yahita yongera gufungwa.

Muri iki kiganiro kandi Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi ushinzwe amashuri abanza n'ayisumbuye Twagirayezu Gaspard yakomoje ku kibazo cyo gushyira abarimu mu myanya avuga ko kitararangira kuko kugeza ubu mu mashuri abanza hagikenewe abarimu basaga ibihumbi 14 mu gihe mu yisumbuye na ho hagikenewe abasaga ibihumbi bitatu na magana atanu.

Icyakora ngo imyanya y'abarimu bakenewe ishobora gukomeza kwiyongera dore ko kuva amashuri yasubukura abagarutse mu kazi mu mashuri abanza n'ayisumbuye ari 95% gusa.


Divin UWAYO



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage