AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

Inzitiramubu zikorerwa mu Rwanda zigiye kugera ku isoko

Yanditswe Jan, 09 2020 16:20 PM | 1,733 Views



Ku nshuro ya mbere mu mateka u Rwanda rugiye gushyira ku isoko inzitiramibu zakorewe mu Rwanda. Ikigo cy’igihugu cy’Ubuzima (RBC) kigaragaza ko mu nzitiramibu miliyoni 7 zigiye guhabwa abaturage muri uku kwezi kwa mbere, izisaga miliyoni 3,5 zakorewe mu Rwanda.

Mu Rwanda, hashize amezi  4 hatangiye uruganda rukora inzitiramibu ruherereye i Masoro mu gice cyahariwe inganda.

Umuyobozi w'uru ruganda rukora  inzitiramibu rwa LTC YAMEI RWANDA LTD Gaga Nzaramba avuga ko buri munsi uruganda rukora inzitiramubu zisaga ibihumbi 16.

Umuyobozi w'ishami rishinzwe kurwanya Maraliya mu kigo cy'igihugu  cy'ubuzima RBC,  Dr Aimable Mbituyumuremyi  avuga ko mu myaka  2, Leta y'u Rwanda yatumizaga hanze, inzitiramibu nyinshi bigatuma igihugu gitakaza amadevise menshi.

Muri uku kwezi kwa mbere abaturage bagiye guhabwa inzitiramibu nshya zirimo n’izakorewe mu Rwanda.

RBC igaragaza ko ubusanzwe abaturage bahabwa inzitiramibu mu myaka 2 cyangwa 3.

Leta itumiza hanze inzitiramibu miliyoni 7 hagakoreshwa amadorari y'Amerika Miliyoni ziri hagati ya 15 na 17, aho inzitiramubu imwe igura amadorari ari hagati ya 3,5 n’amadorari 4.

Muri  uku kwezi kwa mbere inzitiramibu miliyoni 7 zigiye guhabwa abaturage muri zo izigera kuri miliyoni 3,6 zakorewe mu Rwanda.


Jean Paul TURATSINZE



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage