Yanditswe May, 16 2018 22:17 PM | 21,695 Views
Abitabiriye inama ku mahoro n’umutekano yaberaga mu ishuli rikuru rya gisirikari rya Nyakinama, n’abayitanzemo ibiganiro basanga Afrika ikwiriye kwifatira ibyemezo n’ingamba biyifasha kwicungira umutekano ndetse no gukumira intambara n'amakimbirane aho guhora ihanze amaso indi migabane ndetse n'ibihugu by'ibihangange ku Isi.
Ibiganiro
by'umunsi wa nyuma w'inama ku mahoro n’umutekano kimwe cyagarutse ku ntege nke
no gutsindwa kw’ingabo z'umuryango w'abibumbye mu butumwa bw'amahoro ikindi kibabanda
ku bisubizo Afrika ikwiye kwishakamo ku bibazo by'amahoro n'umutekano.
Komiseri w'umuryango wa Africa yunze ubumwe ushinzwe amahoro n'umutekano Amb. Smaïl CHERGUI, ahereye ku rugero rwo muri Sudani y’epfo, yagaragaje ko ingabo za Loni zidatanga umusaruro ukwiriye kubera uburyo zihabwamo amabwiriza.
Dr. Donald KABERUKA, inzobere mu bukungu, akaba anakuriye ikigega cyo gutera inkunga ibikorwa by’amahoro by’umuryango wa Afrika yunze ubumwe, Peace Fund, avuga ko hari ikibazo cy’ingengo y'imari idahagije kandi na yo igatangwa n'abaterankunga bo hanze ya Afrika.
Naho umugaba mukuru w'ingabo z'u Rwanda Gen. Patrick NYAMVUMBA, we yashimangiye ko igihe kigeze ngo Afrika ihabwe umwanya mu itegurwa ry'ubutumwa bw'amahoro bwa Loni.
Minisitiri w'ububanyi n'amahanga Louise MUSHIKIWABO we yavuze ko uruhare rw'ubuyobozi n'imiyoberere ihamye kandi ishyira imbere urubyiruko rwa Africa, ikenewe kugirango Africa yibonemo ibisubizo.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru