AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Inzobere zisanga Afrika ikwiye kwishakamo ibisubizo mu bijyanye n'umutekano

Yanditswe May, 16 2018 22:17 PM | 21,695 Views



Abitabiriye inama ku mahoro n’umutekano yaberaga mu ishuli rikuru rya gisirikari rya Nyakinama, n’abayitanzemo ibiganiro basanga Afrika ikwiriye kwifatira ibyemezo n’ingamba biyifasha kwicungira umutekano ndetse no gukumira intambara n'amakimbirane aho guhora ihanze amaso indi migabane ndetse n'ibihugu by'ibihangange ku Isi.

Ibiganiro by'umunsi wa nyuma w'inama ku mahoro n’umutekano kimwe cyagarutse ku ntege nke no gutsindwa kw’ingabo z'umuryango w'abibumbye mu butumwa bw'amahoro ikindi kibabanda ku bisubizo Afrika ikwiye kwishakamo ku bibazo by'amahoro n'umutekano.

Komiseri w'umuryango wa Africa yunze ubumwe ushinzwe amahoro n'umutekano Amb. Smaïl CHERGUI, ahereye ku rugero rwo muri Sudani y’epfo, yagaragaje ko ingabo za Loni zidatanga umusaruro ukwiriye kubera uburyo zihabwamo amabwiriza.

Dr. Donald KABERUKA, inzobere mu bukungu, akaba anakuriye ikigega cyo gutera inkunga ibikorwa by’amahoro by’umuryango wa Afrika yunze ubumwe, Peace Fund, avuga ko hari ikibazo cy’ingengo y'imari idahagije kandi na yo igatangwa n'abaterankunga bo hanze ya Afrika. 

Naho umugaba mukuru w'ingabo z'u Rwanda Gen. Patrick NYAMVUMBA, we yashimangiye ko igihe kigeze ngo Afrika ihabwe umwanya mu itegurwa ry'ubutumwa bw'amahoro bwa Loni.

Minisitiri w'ububanyi n'amahanga Louise MUSHIKIWABO we yavuze ko uruhare rw'ubuyobozi n'imiyoberere ihamye kandi ishyira imbere urubyiruko rwa Africa, ikenewe kugirango Africa yibonemo ibisubizo.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage