Yanditswe Nov, 28 2020 21:10 PM | 119,629 Views
Abasanzwe batanga service za siporo zikorerwa mu nzu zizwi nka gym ndetse n'izo koga (piscine), kimwe n'abakora izi sporo bishimiye isubukurwa ry'ibi bikorwa byari byarahagaritswe hirindwa ikwirakwira ry'icyorezo cya covid 19; gusa ngo ntibashobora guteshuka ku mabwiriza y'ubwirinzi bw'iki cyorezo kuko bazi neza igihombo cyabateje.
Ahakorerwa imyitozo yo koga hirya no hino mu Mujyi wa Kigali, hari ibimenyetso by'uko hafunze ndetse nta n'abantu bemerewe kuhagera: ni na ko bimeze ku nzu zikorerwamo siporo rusange, ibizwi nka Gym tonic. Ni nyuma y'uko mu kwezi kwa 3 uyu mwaka ibi bikorwa byahagaritswe hagamijwe kwirinda ikwirakwira ry'icyorezo cya covid 19 cyugarije isi muri rusange.
Abatanga izi service basobanura ko ihagarikwa ry'ibi bikorwa ryagabanyije ku buryo bugaragara urujya n'uruza rw’ababagana, binatuma bagwa mu gihombo ku buryo bukomeye.
Umwe mu myanzuro y'inama y'abaminisitiri yateranye kuri uyu wa gatanu tariki ya 27 Ugushyingo ni urebana no gusubukura imyitozo ngororamubiri mu nyubako z'imyidagaduro no kogera muri za pisine.
Ni umwanzuro wakoze ku mitima ya bamwe mu basanzwe bakora bene iyi myitozo n’abayikoresha. Icyakora nubwo biruhukije kuko bagiye gusubukura imirimo yari yarahagaze, ngo ni umwanya wo kongera kuyikora ariko nanone bakomeza kubahiriza amabwiriza y'ubwirinzi.
Abacuruza ibikoresho byifashishwa muri siporo zakomorewe ni ukuvuga kogera muri za pisine n'imyitozo ikorerwa mu nzu zabugenewe; bavuga ko uyu mwanzuro ubashimishije kuko batari bakibasha gucuruza bene ibi bikoresho byifashishwa ahanini muri sporo nk'izi.
Gusubukura ibikorwa by'imyitozo ngororamubiri bifite icyo bivuze mu rwego rw’ubukerarugendo kuko bigiye kongera gutanga imirimo no kwinjiza amafranga.
Usibye ibikorwa by'imyitozo ngororamubiri yo mu nyubako z'imyidagaduro no kogera muri za pisine byasubukuwe, inama y'abaminisitiri yananzuye ko imyidagaduro n'ibitaramo ndangamuco na byo bizasubukurwa buhoro buhoro; amabwiriza arambuye kuri buri cyiciro akazatangazwa n'inzego zibishinzwe.
Jean Claude Mutuyeyezu
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru