AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Ishoramari ry'Ubufaransa mu Rwanda ryageze ku gaciro ka miliyoni 6.8 $ umwaka ushize

Yanditswe May, 26 2021 19:45 PM | 44,243 Views



Abasesengura ibijyanye n'ubukungu n'ubucuruzi, basanga uruzinduko rwa Perezida w'Ubufaransa mu Rwanda Emmanuel Macron utegerejwe kuri uyu wa Kane, ruje kurushaho kwagura amarembo haba mu ishoramari n'ubutwererane hagati y'ibihugu byombi, ibintu bemeza ko bizanazamura ubukungu bw'u Rwanda muri rusange.

Muri rusange umwaka ushize, ishoramari ry'Ubufaransa ryari rifite agaciro ka miliyoni 6.8 z'Amadolari ya Amerika.

Bolloré, ni ikigo mpuzamahanga cyashinzwe n'umufaransa Vincent Bolloré, kimaze imyaka 200 kikaba gikora ubwikorezi bw'ibicuruzwa mu bihugu bisaga 150 ku isi.

Kuva mu 1965 iki kigo gikorera mu Rwanda, kuri ubu abakozi basaga 200 bagifitemo akazi.

Umuyobozi w'iki kigo mu Rwanda no mu Burundi, Nkubito Roger avuga ko ishoramari ryacyo ryakomeje kwaguka mu 2020, biturutse ku bunararibonye iki kigo kimaze kugira ku ruhando mpuzamahanga.

Yagize ati “Umwaka ushize twari kuri miliyali 74 z'ibikorwa twagiye dukora.”

Igihugu cy'Ubufaransa kiri mu bihugu 10 by'isi byashoye imari mu Rwanda mu mwaka ushize, aho cyakoze ishoramari rya miliyoni 6.8 z'amadolari, kikaba kandi ku mwanya wa gatatu mu bihugu byo mu Burayi byashoye imari mu Rwanda uwo mwaka, aho Ubwongereza bwashoye miliyoni 28.5 z'amadolari, Suwede miliyoni 12.1 n'Ubuholandi bwashoye miliyoni 5.4 z'amadolari.

Kamaraba Illuminée, ukuriye ihuriro ry'abize mu gihugu cy'Ubufaransa akaba anakuriye ishami ryo kuzamura umusaruro w'ibikomoka ku buhinzi n'ubworozi muri RAB, ashimangira ko ibyo u Rwanda rwohereza mu Burayi binagera mu gihugu cy'Ubufaransa ndetse hanakomeje imikoranire yo kwamamaza ikawa y'u Rwanda muri icyo gihugu.

Yagize ati “Ubona ko igihingwa cy'ikawa ari kimwe mu bikunzwe mu Bufaransa, hagiye habaho amasezerano biciye mu ikipe  ya PSG mu bijyanye no kwamamaza u Rwanda hakanyobwa ikawa y'u Rwanda. Dufite n'imbuto zijya ku mugabane w'i Burayi nk'amatunda, imineke n’’ibindi, ibyo tubasha kugezayo bigira umwanya mu burayi no mu Bufaransa kandi birakunzwe.”

Abari mu ishoramari ry'Abafaransa bizeye ko uru ruzinduko ruzasigira u Rwanda andi mahirwe mashya mu ishoramari, cyane ko hari itsinda ry'abashoramari bazaza baherekeje Perezida Macron.

Nkubito Roger yakomeje agira ati “Mu myaka itatu ibigo bitatu byarafunguwe, birimo Canal Plus, Olympia ku Irebero na Canal Box icuruza internet. Urabona ko na Logistics hano mu gace kahariwe inganda iri shoramari rizarangira ritwaye miliyoni 15 z'amadolari.”

“Ibyo byose bikozwe mu myaka itatu kubera ibiganiro byabaye hagati y'umuyobozi wa Bolloré na Perezida w'u Rwanda. Iyo ibiganiro nk'ibi bikomeza kubaho n'imikoranire myiza hari icyo bitwungura, kuko ikigo cya Bolloré muri Afurika kihashora miliyoni hagati ya 400 na 600 z'ama-Euro.”

Muri rusange umwaka ushize ishoramari ryakorewe mu Rwanda ryari rifite agaciro ka miliyari 1.3 z'amadolari, umugabane wa Aziya wakoze mu Rwanda ishoramari rya miliyoni 341.5 z'amadolari bingana na 26.2%, iry'Uburayi ryari ku gaciro ka miliyoni 247.7 z'amadolari ni ukuvuga 19%, Amerika  ya Ruguru zari miliyoni 212 bingana na 16.3%, naho iryakozwe na sosiyete z'imbere mu gihugu ryari ku gaciro ka miliyoni 354.6 z'amadolari bingana na 27.2% k'ishoramari ryose.

<iframe width="560" height="315" src="https://www.youtube.com/embed/3BXHvavcb0o" title="YouTube video player" frameborder="0" allow="accelerometer; autoplay; clipboard-write; encrypted-media; gyroscope; picture-in-picture" allowfullscreen></iframe>

Jean Claude Mutuyeyezu




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage