AGEZWEHO

  • Abarokokeye Jenoside muri Ste Famille bavuze inzira y’umusaraba banyuzemo – Soma inkuru...
  • Uganda yiyemeje guhashya icyasubiza Akarere mu icuraburindi nk’irya Jenoside yakorewe Abatutsi – Soma inkuru...

Isoko ry’imari ryizihiza imyaka 10 ryageze kuki?

Yanditswe Mar, 20 2021 10:40 AM | 188,345 Views



Mu gihe isoko ry'imari n'imigabane ryizihiza imyaka 10 rimaze mu Rwanda, bamwe mu barishoyemo imari bavuga ko ari bumwe mu buryo bwizewe kandi bwunguka.

Twagira Robert, ni umwe mu batangiranye n'isoko ry'imari n'imigabane mu Rwanda mu myaka 10 ishize. Avuga ko ibirebana n'imikorere yaryo bitari bimenyerewe kuko rititabirwaga cyane.

Yagize ati « Nahereye isoko rigitangira, icyo gihe ryari hasi cyane, turi bake kandi ubona Abanyarwanda batarabisobanukirwa ariko ubu haba kugura imigabane, impapuro mpeshamwenda ubwitabire bumaze kuba hejuru harimo n'ubukangurambaga bwinshi. »

Gusa uko imyaka yagiye itambuka ni na ko abitabira gushora imari muri iri isoko bagiye barushaho gusobanukirwa. Abamaze gufungura konti za bene iri soko bamaze kurenga ibihumbi 50, aho 90% ari Abanyarwanda, 7% ni abo mu Karere u Rwanda ruhereyemo na ho 3% ni abo mu mahanga ya kure. Abashoye amafaranga yabo muri iri soko mu myaka ya vuba ntibashidikanya ku nyungu ziririmo.

Tuyizere Olivier yagize ati « Inyungu iri ku ijanisha riri hejuru ku buryo ushobora kubona amafaranga mu gihe runaka uyakeneye kandi yarabyaye inyungu. »

Na no Habiyaremye Samuel ati « Mu kwezi gushize nka Cristal Telecom umugabane waguraga 75 ariko uyu munsi ni 84: ubwo uwaguze icyo gihe aramutse agurishije ubu ngubu yaba yungutse amafranga arenga 6. »

Zimwe mu mpamvu zatumye iri soko rijyaho harimo kwegeranya amafaranga azigamwa igihe kirekire kugira ngo ashyirwe mu bikorwa by'iterambere n'ibizamura igihugu muri rusange kandi n'abashoye amafaranga bungukirwe.

Umuyobozi w'ikigo cy'isoko ry'imari n'imigabane (Rwanda Stock Exchange) Rwabukumba Celestin avuga ko intego zaryo zigenda zigerwaho.

Yagize ati « Niba ari Leta yatanze za mpapuro z'umwenda ajya gukora ibikorwa birebana na budget yemejwe akajya mu bukungu bw'igihugu, noneho nk'amafranga sosiyete yaje ku isoko yashoye nka Bralirwa, BK... ayo mafaranga ajya muri economy najya hanze: ngirango murabyumva gutanga akazi, imisoro n'ibindi bijyana. »

Muri iyi myaka 10 ishize, amafranga amaze gukusanywa muri isi soko miliyari hafi 1000 z'amanyarwanda; amafranga acuruzwa ku isoko rya kabiri ni ukuvuga abaguze imigabane mbere bakayigurisha n'abandi agera kuri miliyari 1.460, mu gihe ubaze  ibicuruzwa ni ukuvuga imigabane n'impapuro mvunjafaranja ziri ku isoko bifite agaciro ka miliyari ibihumbi 4300 z'amanyarwanda (Miliyari 4.3 z'amadolari).

Ubuyobozi bwa Cimerwa na I&M bank bifite imigabane yabyo ku isoko buvuga ko uru rwego rufite uruhare runini mu gutuma ubukungu bw'igihugu butajegajega.

Albert Sigei,  Umuyobozi Mukuru wa CIMERWA ati « Tugomba kugira uruhare mu iterambere ry'u Rwanda, niyo ntego yacu cyane cyane mu cyerekezo 2050 aho umuturage nawe azaba ateye imbere: urwo rugende tuzarufatanya, birumvikana ko kubigeraho ari ukuzamura sosiyete yacu n'igihugu kikazamuka, kuzamuka rero ni no kongera ishoramari. »

Robin Brairstow, Umuyobozi Mukuru wa I&M Bank we yagize ati “Iyo urebye uko Afurika y'iburasirazuba yazamutse mu myaka 20 ishize: nk'isoko ry'imari n'imigabane rya Nairobi, cg iry'u Rwanda rimaze imyaka 10; birakwereka ko yaba Afrika y'amajyepfo, iy'iburengerazuba n'iy'uburasirazuba hari impinduka zikomeye mu bukungu kubera ishoramari nk'iri.

Mu myaka 10 ishize, ibyo isoko ry'imari n'imigabane ry'u Rwanda rimaze kugeraho harimo ibigo 10 kandi 5 muri byo ni iby'imbere mu gihugu: hari kandi amakuru y'ibindi bigo byo mu Rwanda bizajya ku isoko mbere y'uko uyu mwa urangira. Kwizera Seth ukuriye ihuriro ry'abakora ubushakashatsi kuri politiki z'ubukungu bw'igihugu (EPRN) asobanura ko kwiyongera kw'ibigo by'imbere mu gihugu hari icyo  bisobanuye mu bukungu.

Ati “Niba Leta ari yo yonyine ikora muri gahunda ya economic recovery fund kugirango ubukungu buzahuke, hari andi mahirwe ibigo byakongeramo igishoro. Kuko niba warahungabanijwe na Covid uyu ni umwanya wo kujya ku isoko ry'imari n'imigabane kugirango ubashe kongera amikoro yo gukora.”

Urwego rw'isoko ry'imari n'imigabane rufite akamaro gakomeye mu bikorwa rusange bya leta kuko imirimo mishya, bikazamura ubukungu bwarwo aho amafranga aruturukamo ashobora kwiharira hejuru ya 30% by'ingengo y'imari y'igihugu.

Jean Claude Mutuyeyezu



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu