Yanditswe Mar, 25 2024 18:05 PM | 68,908 Views
Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda watangaje ko Umuhanzi
Israel Mbonyi azaririmba mu Gitaramo cyiswe 'Ewangelia Easter Celebration
Concert' cyo gufasha Abanyarwanda n’abakirisitu muri rusange kwizihiza Pasika.
Ni igitaramo kizaba ku Cyumweru, tariki 31 Werurwe 2024, muri BK Arena, ku munsi Abakirisitu bazaba bizihiza Pasika.
Ni igitaramo cyitezweho kuzafasha abizera izuka rya Yesu Kirisitu, binyuze mu ndirimbo z’uruhererekane zizaririmbwa n’abahanzi batandukanye ndetse n’amakorali akunzwe cyane mu Gihugu.
Uretse Israel Mbonyi, iki gitaramo kizaba kirimo Korali Christus Regnat, yamamaye muri Kiliziya Gatolika na Korali Jehovah Jireh, iri mu zifite amateka kandi zimaze igihe kirekire zikunzwe muri ADEPR.
Indi korali yo muri ADEPR izaririmba muri iki gitaramo ni Shalom Choir y’i Nyarugenge ndetse na Alarm Ministries, iri mu matsinda ayoboye andi mu muziki uramya ukanahimbaza Imana.
Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda utangaza ko iki gitaramo gifite intego yo kumenyekanisha Bibiliya by’umwihariko no kumvisha buri wese uruhare rwe mu gushyigikira Bibiliya itangiye gukendera mu Gihugu.
Kwinjira muri iki gitaramo ni uguhera ku 5000 Frw, 10000 Frw, 20000 Frw ndetse na 35000 Frw.
Israel Mbonyi na James & Daniella batumiwe muri iki gitaramo cyo kwizihiza Pasika
Korali Christus Regnat na yo izataramana n'abazitabira Ewangelia Easter Celebration Concert
Korali Shalom yo muri ADEPR Nyarugenge iri mu zigezweho mu muziki uhimbaza Imana
Korali Jehovah Jireh na yo yatumiwe muri iki gitaramo cyahujwe n'umunsi wizihizwaho Pasika
Safa Claudia Uwingeneye
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru