AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

Israel Mbonyi, James & Daniella n’amakorali agezweho bahurijwe mu gitaramo cya Pasika

Yanditswe Mar, 25 2024 18:05 PM | 68,908 Views



Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda watangaje ko Umuhanzi Israel Mbonyi azaririmba mu Gitaramo cyiswe 'Ewangelia Easter Celebration Concert' cyo gufasha Abanyarwanda n’abakirisitu muri rusange kwizihiza Pasika.

Ni igitaramo kizaba ku Cyumweru, tariki 31 Werurwe 2024, muri BK Arena, ku munsi Abakirisitu bazaba bizihiza Pasika.

Ni igitaramo cyitezweho kuzafasha abizera izuka rya Yesu Kirisitu, binyuze mu ndirimbo z’uruhererekane zizaririmbwa n’abahanzi batandukanye ndetse n’amakorali akunzwe cyane mu Gihugu.

Uretse Israel Mbonyi, iki gitaramo kizaba kirimo Korali Christus Regnat, yamamaye muri Kiliziya Gatolika na Korali Jehovah Jireh, iri mu zifite amateka kandi zimaze igihe kirekire zikunzwe muri ADEPR.

Indi korali yo muri ADEPR izaririmba muri iki gitaramo ni Shalom Choir y’i Nyarugenge ndetse na Alarm Ministries, iri mu matsinda ayoboye andi mu muziki uramya ukanahimbaza Imana.

Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda utangaza ko iki gitaramo gifite intego yo kumenyekanisha Bibiliya by’umwihariko no kumvisha buri wese uruhare rwe mu gushyigikira Bibiliya itangiye gukendera mu Gihugu.

Kwinjira muri iki gitaramo ni uguhera ku 5000 Frw, 10000 Frw, 20000 Frw ndetse na 35000 Frw.

Israel Mbonyi na James & Daniella batumiwe muri iki gitaramo cyo kwizihiza Pasika

Korali Christus Regnat na yo izataramana n'abazitabira Ewangelia Easter Celebration Concert

Korali Shalom yo muri ADEPR Nyarugenge iri mu zigezweho mu muziki uhimbaza Imana

Korali Jehovah Jireh na yo yatumiwe muri iki gitaramo cyahujwe n'umunsi wizihizwaho Pasika

Safa Claudia Uwingeneye



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage