Yanditswe Feb, 03 2021 20:41 PM | 4,011 Views
Iteka rya Perezida ryemejwe n’inama y’abaminisitiri rigiye kugabanya inzira ndende byasabaga kugira ngo umukozi wakoze amakosa ahanwe kandi ritange uburyo bwo guhagarika mu buryo bwihuse umukozi wafatiwe mu cyuho.
Impinduka zakozwe muri iri teka rya perezida zigamije gushimangira no guteza imbere imyitwarire mbozamurimo mu nzego za Leta kugira ngo bifashe abakozi gutunganya inshingano zabo no gutanga serivisi inoze ku baturage birinda amakosa.
Hari kandi kugena uburyo uwanyuranije n’amahame y’imyitwarire mbonezamurimo agomba gukurikiranwa no guhanwa.
Aha ni ho haziramo ingingo iha inzego za Leta ububasha bwo gukurikirana abakozi bamwe na bamwe batari basanzwe bakurikiranwa harimo abayobozi b'amashami, abayobozi bakuru b'amashami adasanzwe n'abandi bari mu rwego rwo hejuru muri izo nzego. Ibi bikaba bigamije kunoza imicungire y'abakozi nkuko bisobanurwa na mberabagabo Fabien ushinzwe amategeko muri Ministeri y'Abakozi ba Leta n'Umurimo.
Yagize ati "Kuva ku rwego rw'abadiregiteri kugeza ku bayobozi bakuru b'inzego runaka niba hari uwakoze ikosa muri bo kuba urwego akorera rwamukurikirana, bakamwandikira, akaba yajya mu kanama gashinzwe imyitwairre akisobanura, ariko igihe ayo makosa amuhamye umwanzuro ukazajya utangwa n' uwamushyize mu mwanya ni byiza kuko uwamushyize mu mwanya niwe uzajya agena niba ahagarikwa cyangwa yirukanwa. Ibi rero bije gukemura inzira ndende byanyuragamo ubu bazajya babyikorera batange raporo ku wamushyize mu mwanya ubundi byihute, urebye ni icyo cyahindutse."
Iri teka ariko rinagena ko Komisiyo y'Abakozi ba Leta ifite ububasha bwo kuba yasesa icyemezo cyafashwa n’umuyobozi ku myitwarire y'umukozi runaka mu gihe icyo cyemezo kinyuranye n’amategeko.
Ibi ni na byo bishimwa n'Urugaga rw'amasendeka y'abakozi mu Rwanda CESTRAR, bakabona bishobora kugabanya akarengane nkuko bisobanurwa na Biraboneye Africain Umunyamabanga Mukuru wa CESTRAR
Yagize ati "Icya mbere cyo kwishimira ni uko hashyizweho uburyo abayobozi bafashe imyanzuro ihubukiwe bashobora na bo kubikiriranwaho kandi bikihuta, bizagabanya akarengane ndetse bituvane mu manza nyinshi dukurikirana ibibazo by'abakozi biterwa n'ibyemezo nk'ibyo. Gusa hari icyo dusaba nkuko tubibona abakozi ba leta barasabwa byinshi, barasabwa ubumenyi bwinshi, ubunyangamugayo, n'ubwitange ibi rero bigomba kugendana n'ishyirwa mu myanya ryabo rikwiye kugendana n'ubwo bushobozi ntihabeho gushyira mu mwanya umuntu utagashoboye cyangwa ngo ugashoboye agakurwemo asimbuzwe utagashoboye."
Izi mpinduka ziganisha ku kubaza amakosa yakozwe n'abakozi bo ku nzego zo hejuru bikozwe n'abayobozi babo mu bigo n' inzego za Leta bakoramo bishimwa na Ingabire Marie Immaculée Umuyobozi w'Umuryango Tranparency International Rwanda.
Gusa anasaba ko igihe iri teka ryazaba ryatangiye gukurikizwa hazabamo gushishoza.
Ati "Natwe
twahoraga twibaza impamvu bikorwa na Ministeri twahoraga tubivuga, ubundi umuntu
mudakorana umunsi ku munsi ntiyakagombye gukurikirana no kukubaza ibyo wakoze,
ariko biteye Impungenge hari ukuntu duteye kutari kwiza, erega bariya bayobozi
bo hejuru baba bashaka gukorana n'abantu babo, ku buryo usanga aribo biyegereza,
rero igihe hazaba harimo uwo adashaka bizaba byoroshye gushaka inzira
zose amwikiza, ibyo na byo mu byitegure
dushobora kuzabibona."
Mu minsi ishize hagiye habaho kuvugura amategeko agenga abakozi ba leta harimo Itegeko Ngenga ry’Ibigo bya Leta ryasohotse umwaka ushize, Itegeko rigena Sitati rusange igenga abakozi ndetse n’amateka arishamikiyeho.
Minisiteri y'Abakozi ba Leta ikaba ibisobanura nk'ibigamije gutuma Leta igera ku ntego yayo yihaye y'imyaka 7 yo kubaka inzego za Leta zikomeye kandi zirimo abakozi batanga umusasuro bifuzwaho.
Iri teka rya Perezida rizakurikizwa ari uko rimaze gusohoka mu igazeti ya Leta, rihuza amateka abiri yavuyeho ari yo: Iteka rya Perezida ryashyizweho mu mwaka wa 2015 rigena imyitwarire mbonezamurimo y’abakozi ba Leta, ndetse n'iteka rya Perezida ryo mu mwaka wa 2014 rigena uburyo bwo gutanga ibihano ku bakozi ba Leta bakoze amakosa.
Fiston Felix Habineza
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru