Yanditswe May, 09 2022 19:55 PM | 102,739 Views
Itsinda ry’abofisiye b’abanyeshuri mu ishuri rikuru rya gisirikare rya Nigeria bari mu Rwanda mu rugendo shuri, rikaba rigizwe n’abasirikare 42 bayobowe na Brig Gen Ibrahim Bindul.
Kuri uyu wa Mbere basuye Icyicaro gikuru cy’ingabo z’igihugu aho bahawe ikaze bagezwaho ikiganiro kibanze ku rugendo rwo kwiyubaka kw’ingabo z’u Rwanda.
Brig Gen Ibrahim Bindul yavuze ko aba basirikare bakuru bari mu bushakashatsi bwibanda ku mibereho n’iterambere, ndetse n’umutekano ku mugabane wa Afurika.
Aba ba Ofisiye baturutse muri Nigeria kuri uyu munsi bunamiye inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, ku rwibutso rwa Kigali hanyuma banasuye Ingoro y’Amateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside.
Mu gihe cy’icyumweru bazamara mu Rwanda, bazagezwaho imikorere y’imishinga itandukanye ifasha ingabo z’u Rwanda ku bijyanye n’imibereho myiza y’abasirikare harimo Zigama CSS, MMI n’Ibitaro bya Gisirikare ndetse bazasura n’izindi nzego za Leta.
Abasirikare ni abenegihugu nk’abandi ntibakwiye guhezwa mu bigiteza imbere- Gen Kazura
May 20, 2022
Soma inkuru
U Bubiligi bwahaye u Rwanda inkunga ya Miliyari 18 Frw yo guteza imbere abagore n'urubyiruko
May 20, 2022
Soma inkuru
Abanyeshuri b'abanyamahanga biga muri UNILAK baravuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi yabera iso ...
May 20, 2022
Soma inkuru
Dr Biruta yagiranye ibiganiro n’abayobozi mu Bwongereza barimo uw’Ubutabera
May 20, 2022
Soma inkuru
Abatuye muri Nyabihu baravuga ko batishimiye umuvuduko bariho mu kugabanya igwingira mu bana
May 20, 2022
Soma inkuru
U Rwanda rurateganya gukoresha miliyari 4,650 muri 2022/2023
May 19, 2022
Soma inkuru