Yanditswe May, 09 2022 19:55 PM | 104,071 Views
Itsinda ry’abofisiye b’abanyeshuri mu ishuri rikuru rya gisirikare rya Nigeria bari mu Rwanda mu rugendo shuri, rikaba rigizwe n’abasirikare 42 bayobowe na Brig Gen Ibrahim Bindul.
Kuri uyu wa Mbere basuye Icyicaro gikuru cy’ingabo z’igihugu aho bahawe ikaze bagezwaho ikiganiro kibanze ku rugendo rwo kwiyubaka kw’ingabo z’u Rwanda.
Brig Gen Ibrahim Bindul yavuze ko aba basirikare bakuru bari mu bushakashatsi bwibanda ku mibereho n’iterambere, ndetse n’umutekano ku mugabane wa Afurika.
Aba ba Ofisiye baturutse muri Nigeria kuri uyu munsi bunamiye inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, ku rwibutso rwa Kigali hanyuma banasuye Ingoro y’Amateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside.
Mu gihe cy’icyumweru bazamara mu Rwanda, bazagezwaho imikorere y’imishinga itandukanye ifasha ingabo z’u Rwanda ku bijyanye n’imibereho myiza y’abasirikare harimo Zigama CSS, MMI n’Ibitaro bya Gisirikare ndetse bazasura n’izindi nzego za Leta.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru