AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

Izamuka ry’ibiciro ku isoko ryageze kuri 4.9% mu mezi abiri ya 2024

Yanditswe Mar, 21 2024 12:51 PM | 145,741 Views



Banki Nkuru y'u Rwanda, BNR, yagaragaje ko ihindagurika ry'ibiciro ku isoko ryagabanutse ku gipimo cya 6,4% mu Kuboza 2023 bivuye kuri 20,7% byariho muri Mutarama uwo mwaka. Mu mezi abiri ya mbere ya 2024 ihindagurika ry'ibiciro riri ku gipimo cya 4,9%.

BNR yabigarutseho kuri uyu wa Kane, tariki ya 21 Werurwe 2023, ubwo yagaragazaga uko politiki y’ifaranga n’ibijyanye n’imari bihagaze mu Gihugu.

Iki gikorwa cyitabiriwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye zifite aho zihuriye n’imari barimo na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana.

Ihindagurika ry'ibiciro by'ibiribwa ku isoko ryigeze kugera ku gipimo kiri hejuru ya 50%. Byitezwe ko uyu mwaka ritazarenga igipimo cya 5%.

Guverineri wa Banki Nkuru y'u Rwanda, John Rwangombwa, yagaragaje ko ubukungu bw'u Rwanda bwari buhagaze neza kuko imibare yerekana ko nk'umusaruro mbumbe wabwo wageze ku gipimo cya 8.2% nyamara intego yari 6.2%.

Icyuho kiri hagati y'ibyoherezwa n'ibitumizwa mu mahanga cyazamutseho 10.2% mu mwaka ushize, ibyatumijweyo byazamutseho 6.9% mu gihe ibyoherejweyo byo byiyongereyeho 1.7%.

Ku rundi ruhande ihindagurika ry'ibihe, intambara zikomeje kuba hirya no hino ku Isi zishobora guhungabanya ubukungu bw'Isi muri rusange bwari bwazamutseho 3.1% mu mwaka ushize.


Mutuyeyezu Jean Claude



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage