KICUKIRO: HASHYINGUWE IMIBIRI IBIHUMBI 84 Y'ABATUTSI BAZIZE JENOSIDE

KICUKIRO: HASHYINGUWE IMIBIRI IBIHUMBI 84 Y'ABATUTSI BAZIZE JENOSIDE

Yanditswe May, 04 2019 at 13:49 PM | 5683 ViewsMu karere ka Kicukiro ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyanza ya Kicukiro habereye umuhango wo gushyingura mu cyubahiro imibiri 84,439 y'Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ni imibiri yabonetse mu guhera mu kwezi kwa 5 kw'umwaka ushize i Rusororo na Kabuga ahazwi nko mu Gahoromani mu cyobo cyitwa CND ndetse n'indi mibiri yabonetse mu karere ka Nyarugenge.


Ni umuhango witabiriwe n'abaturage batandukanye b'umujyi wa Kigali, abayobozi batandukanye. 

Mu bayobozi harimo Minisitiri w'Ubutabera akaba n'Intumwa Nkuru ya Leta Johnston Busingye.

Mu buhamya bwatanzwe n'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bari batuye i Kabuga ahavanywe imibiri y'abishwe  n'interahamwe bagaragaje ko bashengurwa no kuba hashize imyaka 25 Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe ariko ababishe badatanga amakuru y'aho abo bishe bari.

Ba wambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:RSS FEED

UKO AMAHANGA YATERERANYE ABATUTSI MURI JENOSIDE

FIRST LADY YATASHYE UBUSITANI BW'URWIBUTSO RWA KICUKIRO

AMAJYEPFO: Kwibuka25, Abanyarwanda barasabwa kunga ubumwe

VIDEO: Uko izina 'akajagari ka Kanombe' ryaje n'iterambere ryaho

Kicukiro: Abanyamahanga 9 bahawe ubwenegihugu bw'u Rwanda

Kicukiro: Akarere karasaba inzego zose gufatanya bagasubiza abana mu mashuli