AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

KIGALI: Hateraniye inama mpuzamahanga kuri Jenoside

Yanditswe Apr, 04 2019 18:52 PM | 7,048 Views



Impuguke n'abashakashatsi bari i Kigali mu nama mpuzamahanga yiswe "International Conference on the Genocide 'Preserving Memory, Championing Humanity",  kuri Jenoside bagaragaraza ko aho u Rwanda rugeze nyuma y'imyaka 25 ari ikimenyetso ko gushyira hamwe no kubana mu mahoro aribyo shingiro ry'iterambere ku batuye Isi.

Iyi nama y'iminsi 2 ibaye mugihe habura iminsi mike ngo u Rwanda n'amahanga byifatanye mu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Iyi nama mpuzamahanga yitabiriwe n'abayobozi bakuru barimo Madame wa Perezida wa Repubulika Jeannette Kagame, Minisitiri w'Intebe Dr. Edouard Ngirente n'abandi ndetse yarimo abashakashatsi, abanditsi n'abandi bahanga baturutse mu bice byose by'isi.

Ubuhamya bwa Edouard Bamporiki yatangiye mu kiganiro yahuriyemo n'impuguke ziturutse hirya no hino, bwagaragaje ingaruka za Jenoside ku bari bakiri abana, Jenoside yatangiye Bamporiki arwaye ndetse ari kwa muganga, yibuka umunsi umugabo witwa Pascal wari kumwe n'umwana we baje bihisha munsi y'igitanga yari arwariyeho, maze ku munsi ukurikiyeho abicanyi baramuvumbura bamwicana n'umwana we, Bamporiki wari ufite imyaka 10 y'amavuko icyo gihe, ibi byamusize mu gihirahiro.

''Uwo munsi n'ubundi ariko ku mugoroba umurambo wa wamugabo wari ukiri mu cyumba, nsohotse hanze y'icyumba nsanga na mwarimu wanyigishaga bamwishe ibyo bintu mu byukuri byatumye nta umutwe kuko mama yari yambwiye ko bishe wa mugabo n'umwana kuko ari abatutsi ananyibutsa ko twe turi abahutu, ariko nkibona umurambo wa mwarimu numvise binyobeye maze nsubira mu cyumba mbwira mama nti wambwiye ko bari kwica abatutsi ariko bari kwica n'abarimu ndetse namubwira ko ubwo bari kwica abarimu hatahiwe abanyeshuri kandi nari we numvaga nanjye kambayeho ariko mama ambwira ko na mwarimu ari umututsi,'' Edouard BAMPORIKI

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa komisiyo yo kurwanya Jenoside CNLG Dr Jean Damascene Bizimana asanga abanyarwanda bakwiye gukomeza kubumbatira ubumwe bwabo.

''Jenoside ituruka ku ngengabitekerezo y'urwango rwigishwa rugakwirakwizwa iyo rero abantu bongeye gushyira hamwe nta Jenoside ishobora kongera kubaho yewe nta n'ikindi cyaha cy'ubwicanyi cyakongera kubaho nicyo tugira ngo dushyigikire cyane tunakomeza gukangurira abantu bafite ingengabitekerezo ya Jenoside kuyireka kuko irasenya ntabwo yubaka, ubu hari n'imibiri yabonetse itari micyeya hayo twakoreye Rusororo na Kabuga, imibiri yagera ku bihumbi 60 yabonetse nk'icyo ni ikintu kibabaje kuko usanga abantu barayubakiye hejuru kandi babizi,' Dr. Jean Damascene Bizimana.


Olusegun Obasanjo wigeze kuba Perezida wa Nigeria yagaragaje u Rwanda nk'igihugu ntangarugero, ahereye ku bimaze kugerwaho ku gihugu gisa n'igifite imiterere igoye nk'ubuso buto kandi butuwe cyane, kudakora ku nyanja n'ibindi asanga ari isomo ku mahanga uburyo u Rwanda rutera imbere umunsi ku munsi.

''Uretse izi mbogamizi zose ubukungu bw'u Rwanda bwazamutse mu buryo budasanzwe urugero, hagati ya 2005 na 2016 amafaranga umuturage yinjiza yazamutseho 5.2% ibi bishyira u Rwanda ku mwanya wa 2 muri afurika nyuma ya Ethiopia. umubare w'abazi gusoma warazamutse uva kuri 60% mu 1994 ugera kuri 70%. abagana amashuri abanza bikubye kabiri, abari mu bukene bava kuri 56% bagera kuri 38% hagati ya 2005 na 2013. Ndashimira abanyarwanda, ubuyobozi n'abaturage muri rusange ku bw'iyi ntambwe idasanzwe. uyu munsi u Rwanda ruri ku isonga mu korohera abanyamahanga, niho hambere horohera umushoramari gukorera, igihugu gitangaje ku isuku kandi gitunganye, polisi ku muhanga ni abanyamwuga batarangwa na ruswa,'' Olusegun Obasanjo 


Abakiri bato bitabiriye iyi nama mpuzamahanga igaruka ku ngaruka za Jenoside bishimira aho igihugu kigeze ndetse ngo biteguye gukomeza gutanga umusanzu wabo batizigamye.

Iyi nama mpuzamahanga igihe kumara iminsi ibiri ihurije ababarirwa mu magana i Kigali ibaye mu gihe ku cyumweru tariki 7 z'ukwezi kwa Maata u Rwanda n'isi muri rusange bazibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994,Jenoside yavukije ubuzima  abarenga miliyoni.


Inkuru ya Paul Rutikanga



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage