AGEZWEHO

  • Rutsiro: Miliyari 2 zigiye gukoreshwa mu gusana umuhanda Kivu Belt – Soma inkuru...
  • Gicumbi: Abantu 7 bakubishwe n'inkuba umwe arapfa – Soma inkuru...

Kaminuza y’u Rwanda yatangaje impinduka mu kwakira abanyeshuri bashya

Yanditswe May, 15 2023 17:02 PM | 39,464 Views



Mu gihe hashize iminsi 3 Kaminuza y'u Rwanda isohoye urutonde rw'abemerewe kuyigamo mu mwaka w’amashuri utaha, bamwe mu banyeshuri baravuga ko batunguwe no kudahabwa imyanya kandi bari bafite amanota menshi.

Ku cyicaro gikuru cya Kaminuza y’u Rwanda, abakozi bayo barimo kwakira abanyeshuri baturutse mu bice bitandukanye by’igihugu batabashije kubona imyanya yo mu yagenewe abazatangira mu kwezi gutaha.

Ubuyobozi bw'iyi kaminuza buvuga ko habayeho gusaranganya imyanya mike yabashije kuboneka hagamijwe kwirinda gufata umubare munini w'abanyeshuri utajyanye n'ubushobozi bw'abakozi n’ubw'ibikoresho bihari.

Buvuga ko bwiteguye kwakira abanyeshuri bose bafite ibyo bashaka gusobanuza, ariko ngo abanyeshuri barasabwa kwihanganira umubyigano wagaragaye ku rubuga bareberaho amabaruwa yabo watumye hari bamwe batarayabona kandi baremerewe imyanya muri iyi kaminuza.

Mu  kwezi gutaha kwa 6 Kaminuza y'u Rwanda izakira abanyeshuri bashya ibihumbi 8, baziga mu mashami yayo ari hirya no hino.


Jean Paul MANIRAHO



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Brig.Gen Rwivanga yasabye abiga muri RICA gusigasira ibyo u Rwanda rwagezeho

General Gatsinzi Marcel yashyinguwe

Ingabo za Congo zongeye kurasa ku butaka bw'u Rwanda

U Rwanda rwamaganye amakuru avuga ko RDF ifasha abarwanya FARDC

Abayobozi b'inzego z'ubuzima mu ngabo zo muri EAC mu nama ku bufatanye

Perezida Kagame yashimye inzego z'umutekano ku bwitange zagaragaje muri 202

RDF yatangaje ko ntaho ihuriye n'ibikorwa by'abahoze ari abarwanyi ba

Col Karuretwa yagizwe Brig General, anagirwa umuyobozi muri RDF