AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Kaminuza y’u Rwanda yatangaje impinduka mu kwakira abanyeshuri bashya

Yanditswe May, 15 2023 17:02 PM | 39,665 Views



Mu gihe hashize iminsi 3 Kaminuza y'u Rwanda isohoye urutonde rw'abemerewe kuyigamo mu mwaka w’amashuri utaha, bamwe mu banyeshuri baravuga ko batunguwe no kudahabwa imyanya kandi bari bafite amanota menshi.

Ku cyicaro gikuru cya Kaminuza y’u Rwanda, abakozi bayo barimo kwakira abanyeshuri baturutse mu bice bitandukanye by’igihugu batabashije kubona imyanya yo mu yagenewe abazatangira mu kwezi gutaha.

Ubuyobozi bw'iyi kaminuza buvuga ko habayeho gusaranganya imyanya mike yabashije kuboneka hagamijwe kwirinda gufata umubare munini w'abanyeshuri utajyanye n'ubushobozi bw'abakozi n’ubw'ibikoresho bihari.

Buvuga ko bwiteguye kwakira abanyeshuri bose bafite ibyo bashaka gusobanuza, ariko ngo abanyeshuri barasabwa kwihanganira umubyigano wagaragaye ku rubuga bareberaho amabaruwa yabo watumye hari bamwe batarayabona kandi baremerewe imyanya muri iyi kaminuza.

Mu  kwezi gutaha kwa 6 Kaminuza y'u Rwanda izakira abanyeshuri bashya ibihumbi 8, baziga mu mashami yayo ari hirya no hino.


Jean Paul MANIRAHO



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage