AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Kaminuza y'u Rwanda yavuguruye intego yari yarihaye kugeraho mu myaka 7

Yanditswe Nov, 25 2021 17:24 PM | 39,074 Views



Ubuyobozi bwa Kaminuza y'u Rwanda bwavuguruye intego bwari bwarihaye mu myaka 7 kuva muri 2018-2025.

Ni mu rwego rwo kureba ibyagezweho mu myaka 3 ndetse no gushaka umuti wa bimwe mu bibazo iyi kaminuza yahuye na byo birimo ibyatewe no gushegeshwa n'icyorezo cya COVID19.

Mu biganiro byahuje iyi kaminuza n'izindi nzego za Leta zitandukanye n'abikorera basanga hari ibyo iyi kaminuza yanoza kugira ngo irusheho kuba icyitegererezo mu ruhando mpuzamahanga.

Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe iterambere n'icyerekezo cy'iyi kaminuza, Dr Musafiri Papias Malimba avuga ko muri iyi myaka ine isigaye kugira ngo intego bihaye zibe zagerwaho hari ibyo bagiye gushyiramo imbaraga aho hakenewe ingengo y'imari y'amafaranga asaga miliyari  346.

Iyi kaminuza ikaba ikeneye abafatanyabikorwa bayifasha kugera ku ntego zayo.

Kaminuza y’u Rwanda ifite koleje 6 zikagira amashami 22 hirya no hino mu gihugu ikaba ifite abanyeshuri bagera ku bihumbi 30.





Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage