Yanditswe Apr, 19 2022 19:14 PM | 61,996 Views
Umubyeyi witwa Mukambanda
Victoire warokokeye Jenoside yakorewe Abatutsi mu Murenge wa Rukoma mu karere ka Kamonyi, avuga ko
ashimishijwe n’ubutabera bwatanzwe n’urukiko rwa Arusha mu rubanza rwa Akayesu
Jean Paul ku cyaha cyo gufata abagore ku ngufu mu gihe cya jenoside
yakorewe abatutsi.
Uyu Murenge wa Rukoma
ni wo wahoze ari Komine Taba mu 1994 ikaba yarayoborwaga na burugumesitiri Akayesu
Jean Paul uzwi cyane ku ruhare yagize muri jenoside yakorewe Abatutsi muri aka
gace, byanatumye akatirwa igifungo cya burundu na TPIR urukiko rwakoreraga
Arusha muri Tanzania.
Umwe mu batanze ubuhamya mu rubanza rwa Akayezu ni Mukambanda Victoire, avuga ko ashimishwa no kuba ijwi rye na bagenzi be ryarahawe agaciro muri uru rukiko by’umwihariko ku cyaha cyo gufata abagore ku ngufu.
Mukambanda Victoire
avuga ko ashimishwa no kuba mu mategeko mpuzamahanga icyaha cyo gufata abagore ku
ngufu cyaravanwe mu cyiciro cya kane kigashyirwa mu cya mbere ku bw’ijwi rye na
bagenzi be, bajyanye gutanga ubuhamya mu rukiko mpuzahanga mpanabyaha rwa
Arusha.
Kuri uyu wa 19 Mata ni bwo umurenge wa Rukoma utegura igikorwa cyo kwibuka jenoside yakorewe Abatutsi.
Iyi tariki ni umwihariko w’aka gace kuko ari bwo jenoside yakorenwe ubukana bukabije, nyuma y’amabwiriza abakayoboraga bavanye mu nama bitabiriye kuri perefegitura ya Gitarama ahatangiwe amabwiriza.
Tariki 19 Mata 1994 hazirikanwa cyane Abatutsi biciwe ku kirombe cya Cyatenga mu kagari ka Remera ahacukurwaga amabuye y’agaciro.
Nsengiyumva Emmanuel warokokeye muri iki kirombe avuga nko abifata nk’igitangaza cyo kuzuka, kuko nta mbaraga za muntu zari kumukura mu bujyakuzimu bwa metero zibarirwa muri 50.
Muri rusange abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi muri uyu murenge wa Rukoma bishimira intambwe imaze guterwa mu guhangana n’ingaruka z’aya mateka, kimwe no kwiyubaka mu rwego rw’ubumwe n’ubwiyunge.
Ubuyobozi buvuga ko abafatanyabikorwa babifitemo uruhare muri
gahuda zinyuranye zihuza abarokotse jenoside yakorewe abatutsi n’ababayigizemo
uruhare, bakunganira izindi gahunda za leta harimo n’iya ndi umunyarwanda.
Alexis Namahoro
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru