AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Kicukiro:Dr.Leopold Munyakazi ukekwaho gukora Jenoside yitabye urukiko rw'ibanze

Yanditswe Oct, 11 2016 12:47 PM | 2,167 Views



Dr Leopold Munyakazi ukekwaho ibyaha bya Jenoside yakorewe abatutsi yagejejwe bwa mbere mu rukiko rw'ibanze rwa Nyarugunga mu karere ka Kicukiro.

Aha mu rukiko Leopold Munyakazi yasomewe ibyaha aregwa birimo gukora Jenoside, ubufatanyacyaha muri Jenoside, gushishikariza abantu gukora Jenoside, ubwicanyi no guhakana Jenoside. 

Ubushinjacyaha bumusabira gufungwa by'agateganyo mu gihe hategerejwe ko urubanza rutangira kuburanishwa mu mizi.

Ubwanditsi bw'urukiko ubwo bwamusomeraga umwirondoro we, aho bwavuze ko yavutse mu mwaka wa 1960, Munyakazi yahise avuga ko uwo mwirondoro atari uwe, ahubwo ko ngo yavutse mu mwaka wa 1950.

Ikindi Munyakazi yavuze n'uko akigishyikirizwa ubushinjacyaha yasabye ko ibivugirwa mu rukiko byajya bifatwa amajwi byose kugira ngo amenye ko ibyo yavuze koko byumvikanye nk'uko yabivuze.

Ibyaha Munyakazi akurikiranyweho, bisobanurwa ko yabikoreye mu yahoze ari komini ya Kayenzi, perefegitura ya Gitarama ubu ni mu karere ka Kamonyi. Mu kwezi gushize nibwo ubutabera bwa USA bwamwohereje mu Rwanda kugira ngo abe ariho aburanishirizwa ibi byaha akurikiranyweho.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage