Yanditswe Jun, 27 2023 12:27 PM | 25,249 Views
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buravuga ko hakenewe byibura inzu ziciriritse zigera ku bihumbi 18 buri mwaka kugirango Abanya Kigali n’abagenda Umurwa Mukuru w’u Rwanda babone amacumbi.
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Pudence Rubingisa avuga ko aya ari amahirwe y’ishoramari umujyi uhamagararira ababifitiye ubushobozi kubyaza umusaruro.
Hagati aho ariko hari bamwe mu batangiye gushora imari muri urwo rwego barimo n’abaturuka ku Mugabane w’u Burayi.
Ku munsi wa 2 ari nawo wa nyuma w’ihuriro ry’ubucuruzi hagati y’u Rwanda n’Ubumwe bw'u Burayi, EU-Rwanda Business Forum, Umujyi wa Kigali wagaragaje amahirwe y’ishoramari ari mu myubakire n’imitunganyirize y’umujyi harimo n’aboneka mu rwego rwo gutwara abantu n’ibintu.
Aha Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali akaba yashimangiye ko hakenewe abafatanyabikorwa bafasha umujyi gukemura ikibazo cyo gutwara abantu mu buryo bwa rusange, ibizwi nka public transport.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buvuga ko bwifuza kugabanya igihe umugenzi amara muri gare no ku cyapa ategereje bisi kikava ku minota 45 kikagera byibura hagati y’iminota 18 na 20.
Minisitiri w'Intebe yashimiye imikoranire y'u Rwanda na EU mu Ishoramari.
Divin Uwayo
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru