AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

Kirehe: Abadepite basabye MININFRA gukemura ikibazo cy'imiryango 80 yasenyewe n'urugomero rwa Rusumo

Yanditswe Mar, 26 2024 18:28 PM | 120,832 Views



Inteko rusange y’Umutwe w'Abadepite yasabye Minisiteri y'Ibikorwaremezo, gukemura mu gihe kitarengeje amezi 6 ikibazo cy'imiryango 80 yo mu Karere ka Kirehe yasenyewe n'ibikorwa byo kubaka urugomero rw'amashanyarazi rwa Rusumo, ikaba ikeneye kubakirwa inzu nshya n’indi miryango 35 ikeneye gusanirwa.

Hashize iminsi humvikana amajwi ya bamwe mu baturage bo mu Karere ka Kirehe baturiye urugomero rw'amashanyarazi rwa Rusumo, bavuga ko inzu zabo zasenywe n'imirimo yo kubaka uru rugomero.

Ituritswa ry'intambi niryo ryabaye nyirabayazana mu isenyuka ry'inzu z'abaturage, bamwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko umutwe w'Abadepite bibaza impamvu uyu mushinga wagiye gutangira hatarakozwe inyigo inoze itari gushyira ubuzima bw'abaturage mu kaga.

Komisiyo ishinzwe kugenzura ikoreshwa ry'imari n'umutungo by'Igihugu mu mutwe w'Abadepite, yasabye Minisiteri y'Ibikorwaremezo gukemura iki kibazo mu mezi atandatu gusa, binashyigikirwa n’Inteko rusange.

Kugeza ubu imiryango 80 ni yo yasenyewe ku buryo igomba kubakirwa inzu nshya mu gihe indi isaga 35 igomba gusanirwa inzu. 

Iyi komisiyo kandi itangaza ko habayeho imicungire mibi mu ikoreshwa ry'amafaranga muri uyu mushinga, kubera izo mpamvu, Megawati 80 urugomero rwari kujya rutanga, zizagabanuka ku gipimo cya 14%.

Callixte KABERUKA



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage