Yanditswe Aug, 24 2022 16:40 PM | 142,253 Views
Mu ntangiriro z’umwaka w’amashuri 2022-2023 ishuri ry’imyuga rya Kiyumba, riratangirana n’ishami rya coding ryigisha ibijyanye no gukora program za mudasobwa, abasanzwe biga kuri iri shuri bavuga ko muri rusange iki kigo cyatangiye kugaragaza impinduka muri aka gace.
Umwaka urashize abanyeshuri aba mbere basoje amasomo mu myuga itandukanye muri TVET Kiyumba, hari abavuga ko iki ari igikorwa remezo cyazanye icyizere cy’iterambere mu rubyiruko bishingiye ku bumenyi ngiro.
Hagenimana Baptiste arangije umwaka mu ishami ry’ubwubatsi, we na bagenzi be bahamya ko ikoranabuhanga ari kimwe mu bizamufasha kunoza umwuga w’ubwubatsi cyane ko bibafasha kwiga mu buryo bugezweho.
Mu rubyiruko rwo muri aka gace harumvikanamo icyizere cyo gukemuka kw’ikibazo cy’ibura ry’akazi kubera iri shuri bahawe na Perezida Paul Kagame. Ikindi bishimira ni ukuba barubakiwe ishuri rigezweho bagereranyije n’andi basanzwe babona muri aka gace cyangwa hirya no hino cyane mu bice by’icyaro.
Kugeza ubu umubare w’abana biga muri iri shuri ntabwo uhwanye n’ubushobozi bwaryo, ubuyobozi buravuga ko ku bufatanye n’inzego zirikuriye uyu mwaka ugiye gutangira hazatangizwa ishami ryigisha ibijyanye no gukora program za mudasobwa.
Ingabire Domitila uriyoboye avuga ko iri shami ubwaryo buzazamura izina n’agaciro k’iki gikorwa remezo.
Kiyumba TVET School rifite ubushobozi bwo kwakira abana babarirwa muri 700 ariko uyu mwaka ushize ryari ryigiwemo na 140.
Mu byumba 20 byagenewe kwigirwamo hakoreshejwe umunani gus, abana bahacumbikiwe bari 70 nyamara hari imyanya y’abagera kuri 400.
Abarimu bahigisha ubu ni 23 ariko mu mwaka utaha TVET Kiyumba izongerwa
batandatu cyane ko hazaba hari n’amashami mashya.
Alexis Namahoro
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru