AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Komiseri mukuru wa RCS avuga ko gutoroka gereza ari amayeri atari umutekano muke

Yanditswe Dec, 06 2017 23:12 PM | 5,642 Views



Urwego rw'igihugu rushinzwe imfungwa n'abagororwa ruratangaza ko muri uyu mwaka wa 2017 abagororwa 25 batorotse gereza zo mu Rwanda, muri bo 17 barafashwe abandi baracyashakishwa. Komiseri mukuru w’uru rwego George RWIGAMBA atangaza ko itoroka ryabo ntaho rihuriye n’umubare w’abacungagereza kuko umutekano ucungwa neza, ahubwo biterwa n'amayeri abagororwa bakoresha.

Mu mezi 2 ashize nibwo urwego rw'igihugu rushinzwe imfungwa n'abagororwa RCS rwagaragaje ko ruhangayikishijwe n’itoroka ry’abagororwa. Abagera kuri 25 nibo uru rwego ruvuga ko bamaze gutoroka kuva uyu mwaka wa 2017 watangira, ariko 17 muribo barafashwe, abandi baracyashakishwa.

Komiseri mukuru wa RCS George RWIGAMBA avuga ko n'ubwo abacungagereza bakiri bake, aho kugeza ubu, hari abacungagereza 1694 ku bagororwa 64,757 bivuze ko umucungagereza umwe ashinzwe abagororwa barenga 30, ngo ntaho bihuriye n'iri toroka rya bamwe mu mfungwa n'abagororwa.  Ati, "Iyo abagororwa bagiye kwa muganga, ari 5 cyangwa 6 byajyanwe n'umuntu 1 bari bujye ku baganga batandukanye, urumva ko control ku bantu benshi bigorana. Aho rero bashobora gutoroka, tuhitaho cyane. Mu nkiko nabyo birashoboka, kubera ko gereza 1 ikorana n'inkiko zirenze 10, kubera na logistics zacu bakagenda babasigaho uburinzi, bakaza no kubatwara. Ntabwo tuvuga ko dushobora gufunga abantu 100, ku buryo umuntu atatoroka bibaho n'ahandi bibaho, ariko ntabwo bigendanye n'ubuke bwacu, bigendanye n'amayeri umuntu aba yakoresheje."

Mu gukemura ikibazo cy'uyu mubare w’abacungagereza ukiri hasi, RCS yashyizeho ishuri mu karere ka Rwamagana, rimaze gusohora abagera kuri 276 bashya no guhugura abagera kuri 260 basanzwe mu kazi.

Mu bijyanye n'ubuzima, Komiseri mukuru wa RCS George RWIGAMBA avuga ko gereza zose uko ari 13 mu gihugu zifite ibigo nderabuzima, imiti ya ngombwa n'abagororwa bose bakaba bafatirwa ubwishingizi mu kwivuza. Kuri ibi hiyongeraho gupimwa igituntu, kwipimisha ku bushake VIH, no guhabwa inkingo z'umwijima wo mu bwoko bwa B na C. Uyu muyobozi akaba avuga ko amakuru y'abavuga ko uburenganzira bwabo butubahirizwa atari yo, kuko abagororwa bose bafite uburenganzira bwo kwivuza ngo kandi birakorwa.

Mu rwego rwo gutwara neza abagororwa, mu gihe bimuwe, bajyanywe kwa muganga cyangwa mu nkiko, RCS yavuze ifite  imodoka zabugenewe, aho amagereza 9 kuri 13 azifite, kandi ngo n'enye zisigaye isoko ryaratanzwe. Naho ibikorwa by’imfungwa n’abagororwa byinjije arenga miliyoni 515 z’amafranga y’u Rwanda mu mwaka w'ingengo y'imari 2016/2017 n'igihembwe cya mbere cya 2017/2018. Ibikorwa bitishyura RCS ikora nabyo byafashije leta kuzigama arenga miliyoni 790. 



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage