AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Komiseri mukuru wa RCS yatangaje umusaruro w'amagereza mu iterambere ry'igihugu

Yanditswe Jan, 24 2017 16:54 PM | 3,997 Views



Komiseri mukuru w'urwego rw'imfungwa n'abagororwa, CGP George Rwigamba, avuga ko ibikorwa by'imfungwa n'abagororwa byinjiza umutungo ku gipimo cya 25% bikunganira ingengo y'imari rugenerwa na Leta. 

Uyu mwaka  w'ingengo y'imari 2016/2017, RCS yagenewe miliyari 6 z'amanyarwanda, ibikorwa by'ubwubatsi byonyine hirya no hino byinjije agera kuri miliyari 2 zituruka kuri service zitangwa n'abagororwa cyangwa abakozi ba RCS naho umutungo uva mu mirima ungana na miliyoni 17 ku mwaka, ibivuyemo bikunganira abarwayi n'abageze mu zabukuru. Ikigo kimaze kujyaho kizakorana na RCS ibijyanye n'ubwubatsi kitezweho kuzamura ingano y'amafranga kuko kizajya gipatana amasoko y'ubwubatsi.

Kuva muri Nyakanga kugera mu kuboza kwa 2016 RCS yari imaze kwinjiza hafi miliyoni 240 z'amafaranga y'u Rwanda.

Usibye ibikorwa by'ubwubatsi n'ubuhinzi amagereza anifashisha biogaz ituruka ku myanda y'abantu bazicumbikiwemo. Nka Gereza ya Gasabo/Kimironko, gukoresha biogaz byatumye kuri ubu ikoresha gusa isiteri imwe y'inkwi ku munsi mu gihe bakoreshaga amasiteri 42 ahanywe n'ibihumbi birenga 700 by'ama Frw. 

Ubu iyo Gereza izigama miliyoni 250 Ku mwaka kubera gukoresha biogaz ikintu RCS ivuga ko cyongereye isuku, kubungabunga ibidukikije no kugabanya umunuko wagera mu ngo zituranye na Gereza.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage