AGEZWEHO

  • Meteo Rwanda yateguje imvura idasanzwe mu mpera z’Ugushyingo – Soma inkuru...
  • Indege ya RwandAir itwara imizigo yungutse icyerekezo gishya – Soma inkuru...

Ku nshuro ya mbere mu mezi 3 ku isoko ry'imari n'imigabane hakusanyijwe arenga miliyari 130 Frw

Yanditswe Nov, 05 2024 17:20 PM | 77,438 Views



Ku nshuro ya mbere, ku isoko ry'imari n'imigabane hakusanyijwe arenga miliyari 130 Frw mu gihe cy'amezi 3, binyuze mu bucuruzi bw'impapuro mpeshamwenda.

Byagaragaye ubwo ikigo Prime Energy cyashyiraga ku isoko, impapuro mpeshamwenda zizwi nka "Green Bonds" za miliyari 9,5 Frw mu gihe myaka 7.

Abashoramari babaye benshi mu kugaragaza ubushake bwo kugura izi mpapuro za sosiyete Prime Energy kuko hari hakenewe miliyari 9,5 Frw, ariko abiyandikishije barengeje miliyari 9,580 Frw, bivuze ko amafaranga yarenzeho, bagomba kuyasubiza banyirayo.

Ubu bwitabire bwagaragaye bwaje busanga umubare munini w'abashoramari bari babanje kugaragaza ubushake bwo kugura izindi mpapuro mpeshwamwenda ziri ku isoko nk'uko byasobanuwe na Pierre Celestin Rwabukumba, umuyobozi w'isoko ry'imari n'imigabane.

Umuyobozi mukuru ushinzwe iby'isoko ry'imari n'imigabane n'ibikorwa by'ishoramari muri Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi, Biganiro Steven asobanura ko kwitabira kugura izi impapuro mpeshamwenda ari icyizere ku bukungu bw'igihugu.

Impapuro mpeshamwenda zizwi nka Green Bonds, nibwo bwa mbere zicurujwe ku isoko ry'imari n'imigabane hano mu Rwanda.

Sosiyete Prime Energy ikora ubucuruzi bw'amashanyarazi, yashyize ku isoko izi mpapuro ikeneye kubaka uruganda rushya rw'amashanyarazi rwa Rukarara ya 4, ku mugezi wa Rukarara uherereye mu Karere ya Nyamabagaye.

Placide Ngirinshuti 



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Meteo Rwanda yateguje imvura idasanzwe mu mpera z’Ugushyingo

DIGP Ujeneza Jeanne Chantal yasuye Abapolisi b’u Rwanda muri Santarafurika

Rubavu: Babiri bafatanywe amabalo 16 y’imyenda ya caguwa

Amajyepfo: Abajyanama b'ubuzima barifuza kongererwa ibikoresho

Impuguke mu miyoborere zisanga uruhare rw'abagore mu buyobozi ari ingenzi m

NEC yashimiye abo mu Majyaruguru uko bitwaye mu matora y'Abadepite n'a

Musanze: Abaturage basaga 1000 bagiye guhabwa akazi ko kubaka uruganda rutungany

Abakoresha umuhanda Kigali-Kamonyi-Muhanga babangamiwe n'uko udacaniye