Yanditswe Mar, 10 2021 08:54 AM | 102,925 Views
Ababyeyi batwite ndetse n'abonsa, bavuga ko bifuza ko haboneka inkingo za Covid 19 zahabwa ababyeyi bo muri ibyo byiciro kandi ntibibagireho ingaruka.
Ikigo cy'igihugu gishinzwe ubuzima RBC cyo kivuga ko abari muri ibyo biciro, batari mu bagomba guhabwa urukingo rwa Covid 19 mu buryo bwihutirwa bitewe nuko nta bushakashatsi bwakozwe kuri ibyo byiciro.
Mukamana Genevieve,umwarimu ku rwunge rw'amashuri rwa Kagugu mu Karere ka Gasabo,ishuri ry'umwaka wa mbere C tumusanzemo yigisha mu masaha ya mbere ya saa sita ryicayemo abana 113 ibintu bituma hari intebe zicarwaho n'abanyeshuri 4 cyangwa 5.
Uyu mwarimu kimwe na bagenzi be 3 bigisha kuri iki kigo, ntibahawe urukingo rwa Covid 19 rwahawe abarimu bitewe nuko batwite.
Aba barimu bavuga ko akazi bakora gashobora kongera ibyago byo kwandura Covid 19 bitewe nuko bahura n' abantu benshi.
Mukamana yagize ati "Hari igihe uba wumva umwuka ari ntawo, nkagerageza kutegera abanyeshuri cyane,iyo ngiye kubakosora, baba bakwitsiritaho, nk' umuntu udakingiye, birasaba kwirinda birushijeho."
Na ho mugenzi we Mukantaganzwa Clarisse ati "Sinabashije gufata urukingo kubera ko ntwite,narasomye mbona mu mabwiriza yari yatanzwe, abagore batwite n'bonsa, ntabwo bagomba gufata urukingo. Impungenge mba mfite ni uko buri munsi, mpura n'abana bavuye mu ngo hirya no hino, ntiwamenya icyo baba bazanye, urukingo rwaje ari urwo kudufasha, ndamutse nanduye nshobora kubura umwuka kandi umuntu utwite, akenshi aba afite intege nke."
Ku rundi ruhande ku Kigo Nderabuzima cya Kagugu, ababyeyi bonsa bafite abana b' impinja baje ku bahesha inkingo, abagore batwite na bo baza gupimisha inda.Ni bamwe mu bafite impungenge zo kwandura Covid 19.
Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'igihugu gishinzwe ubuzima RBC, Dr. Sabin Nsanzimana avuga ko inkingo za Covid 19 ziri gutangwa, umumaro wazo ari 1 , ari ugufasha umubiri kwirwanaho, ariko hakaba hari ibyiciro bitazemerewe.
Ati "Ubundi mu bushakashatsi, icyo cyiciro nticyakoreweho ubushakashatsi kuko byari bitaramenyekana uko urukingo ruzaba rukora icyo gihe na nyuma yaho, ni yo mpamvu batari mu bahabwa urukingo mu buryo bwihutirwa keretse igihe utwite cyangwa uwonsa yaba afite impamvu yihariye ishobora gutuma yakwibasirwa na covid 19, icyo gihe abaganga bacu baganira na we,mbere yuko ahabwa urukingo,ashobora kuba ari umuganga ubana n' indembe, afite diyabete, afite n'indi ndwara ishobora gutuma aremba kurushaho,ukabona ko kumuha urukingo byaba byiza kuruta kutarumuha."
Ku ruhande rw'abagore batwite ndetse n'abonsa bifuza ko hakorwa ubushakashatsi ku nkingo za Covid 19 zahabwa abari muri ibyo byiciro.
Ministeri y'Ubuzima ivuga ko muri rusange uretse abo muri ibyo byiciro, abantu barengeje imyaka 18 y'amavuko bemerewe guhabwa urukingo rwa Covid19.
Icyorezo cya Covid 19 kigiye kumara umwaka kigeze mu Rwanda, muri gahunda rusange yo gukingira icyo cyorezo yatangiye mu cyumweru gishize, Ministeri y'ubuzima ivuga ko kugeza ku wa mbere w' iki cyumweru, hari hamaze gukingirwa abantu basaga ibihumbi 200.
Carine UMUTONI
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru