Yanditswe May, 07 2020 08:45 AM | 29,000 Views
Hari abaturage bakigaragara mu mihanda barenze kuri amwe mu mabwiriza yashyizweho yo gukumira ikwirakwizwa rya Covid19. Ibi impuguke mu guhangana n'ibyorezo zibisanisha no kwenyegeza umuriro wari warazimye.
Abagabo batanu bari mu bikorwa by'ubwubatsi mu Karere ka Nyarugenge. Birimo guponda sima bakayikorera bakayigeza aho bubaka. Muri bo umwe rukumbi ni we wambaye agapfukamunwa. Abatatwambaye ntibabura impamvu batanga.
Umwe muri bo yagize ati ''Ndagafite... Ni uko tuba turi mu kazi.
Umunyamakuru: None se mu kazi ntabwo bakambara?
Umukozi: Eeeh barakambara, ahubwo nagashyize mu mufuka ndibeshya ariko gahunda yo kukambara twarayimenye.'
Uretse abari mu mirimo inyuranye, hari n’abagenda mu muhanda batambaye udupfukamunwa hamwe n'abatubahiriza izindi ngamba zashyizweho zo gukumira koronavirusi.
Umwe mu bafashwe batakambaye yagize ati ''Ngeze hariya, telefoni yanjye barampamagara yikubita hasi, nkakuramo nkashyira aha ngaha nagendaga mpanagura gutya. Polisi ihita impamagara.''
Undi ati ''Ngira ikibazo cy'uko iyo nkambaye numva ntahumeka neza ari nk'umuntu wanshyize urushyi ku munwa n'iminwa ikababuka kubera umwuka ushyushye nkumva iminwa yababutse nk'umuntu urwaye Malaria.''
Abantu batubahiriza amabwiriza yashyizweho, Polisi y'u Rwanda aba irabafata, ikabakusanya maze ikabashyira mu bice bitandukanye birimo za stade, bagahabwa ubutumwa bubibutsa kubahiriza aya mabwiriza agamije guhashya COVID - 19.
Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda CP John Bosco Kabera avuga ko buri wese akwiriye kubahiriza amabwiriza yo gukumira koronavirusi kuko utabikora aba ashyira ubuzime mu kaga ataretse n’ubw’abandi :
Yagize ati ''Ubundi nta muntu ukwiye guhanirwa kwirinda, kwirinda cyane cyane ibireba ubuzima bwe. Kuki baguhana wanze kwirinda ubwawe ndetse ngo urinde n'abandi ariko bigaragaye ko wanyuze kuri ayo mabwiriza ubizi urahanwa. Ntabwo rero bariya bantu bose ubona bagiye gufatwa bagahanwa gusa harimo abafungwa n'abacibwa amande.''
Mu bice bihuriramo abantu benshi nka Gare mpuzamahanga ya Nyabugogo usanga kubahiriza intera ya metero imwe bikiri imbogamizi.
Kankundiye Jeanne twasanze aje gutega imodoka yagize ati ''Bashake ubundi buryo bashyiraho indi mirongo ibiri cyangwa itatu kugira ngo dushyiremo metero bari kudusaba.''
Gusa Umuyobozi wa Gare ya Nyabugogo Gahongayire Alphonse avuga ko ikibazo cy'umubyigano muri iyi gare cyabatunguye ko kitahasanzwe.
Yagize ati ''Muri gare harashushanyije ku buryo duhana intera ya metero na hano urebye urasanga hari intera ya metero kandi hari n'abantu bari kudufasha kugenda bababwira kugirango bigire hirya bashyiremo iyo ntera, ikibazo cy'amazi kibaye rero tuvuganye na WASAC ni panne yari ibaye ariko bagiye kureba uko bayikemura nonaha.''
Impuguke mu bijyanye no guhangana n'indwara z'ibyorezo Dr. Menelas Nkeshimana avuga ko kwirara abantu ntibubahirize amabwiriza yashyizweho bishobora kongera guha icyuho icyorezo cya COVID - 19.
Yagize ati ''Amabwiriza yose ntabwo aba yarashyizweho nta kigenderewe hari aho aba yaragaragaye ko yakoze neza mu gihe cy'ibyorezo natwe tugomba kuyubahiriza. Iyo uvuze rero gukumira abanduye bisa n'ibigiye ku murongo abantu bagomba gusubira mu buzima busanzwe kandi na bwo bigakorwa. Iyo abantu batabyubahirije neza ingaruka ya mbere ni ugusubira aho twavuye kuko byaba ari nko kwenyegeza umuriro wazimaga ugasanga ibyo twarwanyaga bisubiye n'ubundi aho twatangiriye.''
Guverinoma y’u Rwanda nyuma yo gushyiraho ibyumweru 2 byo gusubukura byinshi mu bikorwa na serivisi, abantu basabwa kubahiriza amabwiriza y’inzego z’ubuzima, impuguke zigasanga kuyubahiriza uko bikwiye ari byo bizatuma n’ibikorwa bisigaye bisubukurwa.
Paul RUTIKANGA
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru