AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

Kwibohora 25: Bishimira ko guca ubuhunzi byahesheje Abanyarwanda agaciro

Yanditswe Jun, 29 2019 10:57 AM | 9,342 Views



Abanyarwanda b’ingeri zitandukanye bemeza ko gahunda yo guca ubuhunzi u Rwanda rwashyize imbere yatumye Abanyarwanda barushaho kugira agaciro mu maso y’amahanga bikanatuma Igihugu kirushaho gutera imbere.

Ibibazo by’ubuhunzi mu Rwanda byatangiye mu mwaka wa 1959 abatutsi batotezwa bakameneshwa mu Gihugu cyabo. Bamwe mu bahunze u Rwanda muri iyo myaka bavuga ko ibyo byatesheje agaciro Abanyarwanda, mu gihugu imbere no hanze yacyo.

Umuturage witwa  Gatete Callixte waaye mu buhunzi avuga ko babaye mu buzima bubi, aho uburenganzira bwo kugira igihugu yari yarabuvukijwe.

Yagize ati “Ubuzima bubi twarimo ni ukutagira agaciro mu gihugu cyo hanze kandi twavuga gutaha bakatubwira ngo igihugu cyaruzuye ntago twabona aho tujya ariko ubu ngubu ni byiza cyane turi iwacu, turisanzura, uraryama ugasinzira ariko hariya ntago twari dufite amahoro.”

Undi muturage witwa Mukanyonga Scovia we yagize ati “Twariho nk’abantu badafite uko bigira bitewe n’uko tutari dufite aho tujya. Baratubwiraga bati iwacu hitwa i Rwanda ariko iyo usubiye yo baguhiga bukware bashaka kukwica, papa yigeze kuza gusura bene wabo amara imnsi ibiri aba mu musarane,ubwo araza aratubwira ati u Rwanda rwabaye rubi hari nko muri za 1978.”

Iyamuremye Claver utuye mu Karere ka Gatsibo avuga ko umuntu wese utari mu gihugu cye aba adafite agaciro, aho asuzugurwa na buri wese.

Ati “Utari iwabo ntagira agaciro, twabagaho nabi baradusuzuguraga.”

Guca ubuhunzi ni imwe mu ngingo z’ingenzi zari zigize amasezerano y’amahoro ya Arusha yashyizweho umukono tariki ya 4 kanama 1993.

Nyuma yo guhagarika jenoside yakorerwaga abatutsi, Leta y’u Rwanda yatuje abatahutse bose biba ngobwa ko n’igie cyahoze ari pariki y’Akagera giturwamo. Ku bahatujwe ngo ibi bivuze ikintu gikomeye.

Mungaruriye Sylvestre yagize ati “Byaragaragaraga, aho nk’imbogo zarushaga agaciro umuturage bakaduheza hanze ariko ubu byarahindutse. Turashimira Perezida wa repubulika wadutuje kandi akabona ko inyamaswa zitaturusha agaciro.”

Abanyarwanda bakize ubuhunzi nyuma y’igihe kirekire, bemeza ko byose bituruka ku umusaruro w’ubuyobozi bwiza igihugu gifite muri iki gihe.

Mukanyonga ati “Nari narababaye cyane ariko ndashima leta, ndashima umuyobozi wacu, yadukuye kure, sinabona uko mbivuga, yaduhaye amashuri y’ubuntu abana bariga, ni ka gaciro tutagiraga cyera twashubijwe, dufite ubuyobozi buzima. Ntacyo tumugaya mba nkwanbuye, tumeze neza n’uri hanze aratwifuza.”

Yunzemo ati “Twabonye umudugudu mwiza, reba inka baduhaye, njye sinari nzi ko iyi nzu yakwitwa iyanjye. Ndeba ukuntu aba bakecuru bajya kuri SACCO gufata amafaranga ntabazi, abakecuru bakaza bakifasha, ukabona ufite inka urakama, ufite amasambu si umugabane so yasize akuraze,ntitwabona uko tumuvuga gusa Imana ijye imuha umugisha.”

Nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, Leta y’u Rwanda yashyize imbere gucyura impunzi no kuzinjiza muri gahunda z’iterambere ry’igihugu, Perezida wa komisiyo yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare, Séraphine Mukantabana avuga ko ibyagezweho muri iyi myaka 25 bigoye kubisobanura.

Yagize ati “Njye mbona muri iyi myaka 25 ibintu byakozwe mu Rwanda ari nk’ibitangaza. Ni ibitangaza ariko byakozwe n’abantu. ntawashoboraga kumva ko tuzagera ahangaha. Ntawumvaga ko u Rwanda rwakongera kuba igihugu abantu batura mo bakabaho. aho ntahukiye nanabanje kuza muri ya gahunda ya ngwino urebe usubireyo ubwire abandi naratangaye. Natangajwe nuko wabonaga u Rwanda ari igihugu kirimo ubuzima,” 


Kuva mu 1994 kugera muri 2012 u Rwanda rwacyuye impunzi zirenga miliyoni 3.

Ibi byatumye kuwa 30 Kamena 2013 hatangira gushyirwa mu bikorwa icyemezo cy’ikurwaho ry’ubuhunzi rusange ku mpunzi z’Abanyarwanda bahunze hagati ya 1959 na 31 ukuboza 1998.

Nyuma yo gucyura impunzi hanashyizwe ingufu mu kuvugurura imiturire, Abanyarwanda bashishikarizwa gutura mu midugudu nk’uburyo bufasha kwihutisha ibikorwa remezo n’iterambere ry’igihugu muri rusange.

Inkuru ya Jean Damascene MANISHIMWE




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage