AGEZWEHO

  • Umujyi wa Kigali ni wo wugarijwe: Ishusho ya ruswa mu myaka itanu ishize – Soma inkuru...
  • Ishyaka PDI ryiyemeje kuzashyigikira Paul Kagame mu matora y’Umukuru w’Igihugu – Soma inkuru...

Kwibohora: I Huye barishimira ibikorwa remezo bamaze kugeraho

Yanditswe Jul, 02 2023 18:01 PM | 26,996 Views



Abatuye, abagenda n'abakorera mu Mujyi wa Huye, baravuga ko muri iyi myaka 29 u Rwanda rumaze rwibohoye, habaye impinduka nyinshi mu bikorwaremezo nk'imihanda n'inyubako ku buryo byagize uruhare mu iterambere ry’igihugu ry’iry’abaturage muri rusange.

Muri uyu Mujyi wa Huye, muri iyi myaka 29, hamaze kubakwa ibirometero 11 by’imihanda ya kaburimbo.

Abakoresha iyi mihanda, bagaragaza ko yaborohereje cyane.

Muri uyu Mujyi wa Huye huzuye kandi hakomeje kuzamuka inzu z’ubucuruzi bunyuranye.

Abakorera ubucuruzi muri uyu mujyi, bagaragaza ko ibi byatumye abakeneye aho gukorera business bahabona.

Perezida wa koperative Ingenzi za Huye, Francine Murekatete, koperative imaze kuzuza inyubako y’isoko ryayo rya kabiri mu Mujyi wa Huye mu gihe cy’imyaka 12, avuga ko bamaze gutinyuka ishoramari ku buryo basanga bafite uruhare rufatika mu iterambere ry'aka karere kandi ngo bateganya n'indi mishinga myinshi.

Imihanda yubatswe, amahoteri, inzu z’ubucuruzi, ibindi bikorwaremezo nka stade, ni bimwe mu bikorwa umuyobozi w'Akarere ka Huye Sebutege Ange, muri iyi myaka 29 yo kwibohora, asanga ari ibyo kwishimira.

Umujyi wa Huye ubarirwa mu mijyi itandatu yungamira uwa Kigali. Ni umujyi kuri ubu utuwe n'abaturage ibihumbi 79, 744 bangana na 20.9% by'abatuye aka karere bose basaga 380,000 (381,900).

Gahunda y'iterambere y'imyaka irindwi, NST1 iteganya ko mu mwaka wa 2024 imijyi igomba kuba ituwe na 35% by'Abaturarwanda.


Kalisa Evariste



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage