Yanditswe Jul, 03 2020 20:02 PM | 94,779 Views
Mu guhe habura amasaha abarirwa ku ntoki ngo u Rwanda rwizihize umunsi mukuru wo Kwibohora ku nshuro ya 26, abaturage b'Akarere ka Nyagatare bavuga ko ibikorwa by'amajyambere bakomeje kwegerezwa bishimangira igihango bafitanye n'ababohoye u Rwanda.
Tariki ya Mbere Ukwakira mu mwaka wa 1990, i Kagitumba muri aka Karere ka Nyagatare ni ho hatangiriye urugamba rwo kubohora u Rwanda. By’umwihariko mu Murenge wa Tabagwe wo muri aka karere, ni ho hari agace ka mbere izari ingabo za FPR Inkotanyi zabanje kwigarurira, agace kari gato cyane bituma kaza guhabwa akabyiniriro ka sentimetero, ni ukuvuga kimwe cy'ijana cya metero imwe.
Iyo sentimetero, ni yo izo ngabo zahereyeho zigenda zagura imbago nyuma yo gutsinda umwanzi kugeza zibohoye u Rwanda rwose n'abarutuye, amateka atazasibangana mu mitima y'abaturage ba Nyagatare barimo n'umukecuru Kantengwa Betty watahutse mu mwaka wa 1993 akaruhukira i Tabagwe.
Nyuma y'imyaka 26, Tabagwe ni nshya, ibintu bishimangira ko FPR Inkotanyi itigeze itezuka ku ntego zatumye habaho urugamba rwo kubohora u Rwanda, ibintu bipfunditse ipfundo rikomeye hagati y'abaturage ba Tabagwe n'ubuyobozi bwabo.
Mu rwego rwo kwizihiza ku nshuro ya 26 umunsi wo Kwibohora, aha mu murenge wa Tabagwe hubatswe umudugudu w'icyitegererezo wa Gishuro, ukazatuzwamo imiryango 64 itishoboye. Buri muryango ukazahabwa ibiryamirwa, TV, amashyiga na Gaz, inka, ndetse n'ubworozi bw'inkoko zigera ku bihumbi 2 zagenewe iyo miryango.
Kuri ibi kandi haniyongeraho umuhanda wa kaburimbo Nyagatare-Tabagwe-Karama ureshya na km 30, ishuri rigezweho rya GS Tabagwe, Ikigo nderabuzima n'ibindi bikorwa bizahindura ubuzima bw'abaturage ba Nyagatare muri rusange.
Ku batuye I Tabagwe na Nyagatare muri rusange, ngo ibikorwa nk'ibi ni intambwe idasubira inyuma mu rugamba rwo kwibohora nyabyo.
Biteganyijwe ko mu Karere ka Nyagatare ariho hizihirizwa ku nshuro ya 26 ibirori by'umunsi mukuru wo kwibohora, ibirori ngarukamwaka biba tariki 4 Nyakanga.
Divin UWAYO
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru