AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

Kwibohora26: Impumeko ya Tabagwe igiye kwizihirizwamo umunsi wo kwibohora

Yanditswe Jul, 03 2020 20:02 PM | 94,779 Views



Mu guhe habura amasaha abarirwa ku ntoki ngo u Rwanda rwizihize umunsi mukuru wo Kwibohora ku nshuro ya 26, abaturage b'Akarere ka Nyagatare bavuga ko ibikorwa by'amajyambere bakomeje kwegerezwa bishimangira igihango bafitanye n'ababohoye u Rwanda.

Tariki ya Mbere Ukwakira mu mwaka wa 1990, i Kagitumba muri aka Karere ka Nyagatare ni ho hatangiriye urugamba rwo kubohora u Rwanda. By’umwihariko mu Murenge wa Tabagwe wo muri aka karere, ni ho hari agace ka mbere izari ingabo za FPR Inkotanyi zabanje kwigarurira, agace kari gato cyane bituma kaza guhabwa akabyiniriro ka sentimetero, ni ukuvuga kimwe cy'ijana cya metero imwe.

Iyo sentimetero, ni yo izo ngabo zahereyeho zigenda zagura imbago nyuma yo gutsinda umwanzi kugeza zibohoye u Rwanda rwose n'abarutuye, amateka atazasibangana mu mitima y'abaturage ba Nyagatare barimo n'umukecuru Kantengwa  Betty watahutse mu mwaka wa 1993 akaruhukira i Tabagwe.

Nyuma y'imyaka 26, Tabagwe ni nshya, ibintu bishimangira ko FPR Inkotanyi itigeze itezuka ku ntego zatumye habaho urugamba rwo kubohora u Rwanda, ibintu bipfunditse ipfundo rikomeye hagati y'abaturage ba Tabagwe n'ubuyobozi bwabo.

Mu rwego rwo kwizihiza ku nshuro ya 26 umunsi wo Kwibohora, aha mu murenge wa Tabagwe hubatswe umudugudu w'icyitegererezo wa Gishuro, ukazatuzwamo imiryango 64 itishoboye. Buri muryango ukazahabwa ibiryamirwa, TV, amashyiga na Gaz, inka, ndetse n'ubworozi bw'inkoko zigera ku bihumbi 2 zagenewe iyo miryango.

Kuri ibi kandi haniyongeraho umuhanda wa kaburimbo Nyagatare-Tabagwe-Karama ureshya na km 30, ishuri rigezweho rya GS Tabagwe, Ikigo nderabuzima n'ibindi bikorwa bizahindura ubuzima bw'abaturage ba Nyagatare muri rusange.

Ku batuye I Tabagwe na Nyagatare muri rusange, ngo ibikorwa nk'ibi ni intambwe idasubira inyuma mu rugamba rwo kwibohora nyabyo.

Biteganyijwe ko mu Karere ka Nyagatare ariho hizihirizwa ku nshuro ya 26 ibirori by'umunsi mukuru wo kwibohora, ibirori ngarukamwaka biba tariki 4 Nyakanga.


Divin UWAYO



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage