AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Kwibuka 27: Uko gukira ibikomere byagaruriye icyizere cyo kubaho abarokotse

Yanditswe Apr, 08 2021 08:17 AM | 36,377 Views



Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe abatutsi bavuga ko gukira ibikomere n'ihungabana bakomora kuri Jenoside ari byo byatumye bongera kugira icyizere cy'ubuzima, baharanira kwibeshaho no kwita ku bo mu miryango yabo.

Ku rundi ruhande abahanga mu birebana n'ubuzima bwo mu mutwe bavuga ko umuntu wahuye n'ihungabana ashobora kurikira,akajya avuga ibyo yanyuzemo bitamuhungabanije.

Ni mu nzu y'Umuryango Uyisenga n'Imanzi aho abagize ibikomere n'ihungabana bakomora kuri Jenoside bakurikiranirwa.

Kimwe mu bihangano byakozwe n'umwe mu bavurwaga kigaragaraho ishusho y'umuntu ufite ibisa nk'imisumari 3 ku mutwe,ibisobanuro nyiri igihangano yanditse kuri iyo shusho ni ukuba atagira umuryango,kumva yanzwe,umutwe uremereye, ikibyimba ku mutima.

Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe abatutsi bavuga nyuma yayo bahungabanijwe no kubura ababo, bikabatera ibikomere byinshi ku mutima.

Nayigiziki Nicodem

 "Nari mfite umuryango w'abana 8, nanjye wa 9 na mama wabo wa 10,bose barabishe nsigara jyenyine. Numvaga nta mahoro mfite, ntari umuntu,numvaga ntacyo nakora kuko nta buzima nari mfite."

Mukankuranga Beatrice

Jye napfushije abana 3 muri Jenoside n'umugabo,nsigarana abana 5, ikintu cyampungabanije cyane kikambabaza igihe kirekire ni abo bantu banjye nabuze,narariraga, ngahora ntishimye,iyo byambagaho, nabonaga amashusho y'abana banjye, nasinzira nkabaro'ta,najya kubafata ntibishoboke ko mbafata."

Dr.Chaste Uwihoreye,umwe mu bavura ibikomere mbamutima, avuga ko uretse abari bakuru mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi,abari bakiri bato nabo bahungabanijwe bikomeye n'ibyo babonye.

Ati "Abana barebaga ababegereye bakababura,bagasanga papa ntawuhari,nyirasenge, nyinawabo,akagwa mu gihirahiro cyo kuvuga ngo ndaba iki, ndaba nde, ndakura he uwo ndeberaho. Ibyo bikiyongera ku byo we yiboneye bikamukomeretsa mu mitekerereze ye,akabura iyo ava n'iyo ajya. Ibyo bikamutera amarira, kwigunga no kwiheba."

Nsengiyumva Innocent,umuganga w'imitekerereze n'imyitwarire bya muntu ku bitaro bivura indwara zo mu mutwe bya CARAES Ndera avuga bimwe mu bishobora gufasha uwahungabanye gusubira mu buzima.

Yagize ati "Kugira ngo bishoboke, ni uko uwo muntu afashwa gusobanukirwa ibyamubayeho,impamvu zituma umuntu akomeza kugaragaza ibimenyetso by'ihungabana ni uko aba yumva akiri muri cya gihe, abenshi bamara igihe badashoboye gutandukana na wa mwaka wa 1994, gufashwa ni uko uwo muntu wahuye n'akaga, wiciwe abantu, afashwa gutandukana na byo, ibi ntibivuze kubyibagirwa ahubwo bishatse kuvuga gufashwa kwiremamo imbaraga zizamufasha kubaho nubwo haba hari ibitaragenze neza, akaba yabona uwamugiriye nabi ariko akumva ko nta bushobozi afite bwo kongera kumugirira nabi."

Ibi kandi bishimangirwa n'abarokotse Jenoside bavuga ko  kwegerwa byabateye imbaraga bityo bagira icyizere cy' ubuzima. 

Mukankuranga Beatrice ati "Twagiye tubona abantu b'abaterankunga bakatwegeranya, bakavuga bati, umuntu uzi kuboha, niyicare hano,kwicara hamwe twese, twumvaga agahinda gashize,tukumva ko nubwo twapfakaye, hari icyo tumaze,tukaganira, tugaseka kandi ibyo dukora bikaduha amafaranga tugatunga abana,bariga, turahinga tureza, mu gihe mbere hari ibihuru. Twagize ubuyobozi bwiza, butwitaho, buraturengera,buratuvuganira, rwose ndabishima cyane."

Kayitesi Immaculee ati "Kugira ubuyobozi mwiza bukaguhumuriza byatumye niyubaka,numva nigaruriye icyizere numva ko niba narasigaye hari impamvu,kandi ngomba guhesha agaciro abagiye. Ni byo byanteye imbaraga, ubuyobozi bw' igihugu bwaradutekerezaga,tujya muri AVEGA, IBUKA,bagenda baduhumuriza, duharanira kubaho. Umuntu akavuga uko byamugendekeye bityo bimpa imbaraga zo gutangira kwikorera kandi nkabona bitera imbere.

Nayigiziki Nikodem afite icyizere cy'ejo hazaza bitewe n'imiyoborere Igihugu gifite. Ati "Mbona imbere ari heza kuko dufite leta nziza, ifite gahunda iboneye kandi yita ku baturage.Nifuriza abantu bose gukomeza kugira ubuzima bwiza."

Dimitri Sissi Mukanyirigira Visi Perezida w'Umuryango w'abarangije kaminuza barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (GAERG) we ati "Niyubatse ngerageza gukira ibikomere no gukomeza kubaho,ikintu cya mbere cyamfashije ni ukugira igihugu cyiza kikubwira ngo urarokotse ariko ugiye no kubaho. Byamfunguriye inzira zo gukomeza ubuzima ,abanjye mbibuka numva ko aho bari bifuzaga ko ngera heza,ntaheranwa n' agahinda. Ubu nta gihunga, nta bwoba, icyo wagerageza cyose wakigeraho."

Ku rundi ruhande,Deby Karemera,umukozi mu muryango Never Again Rwanda avuga ko nyuma y' imyaka 27 Jenoside yakorewe abatutsi ibaye, hari abayirokotse bagikeneye gukomeza gufashwa gukira ibikomere n'ihungabana bagize.

Ati "Ibikomere byabo bishingiye ku kuba barabuze ababo ntibashobore kubashyingura mu cyubahiro kuko batazi ahantu imibiri yabo iri,hari ababyeyi bafashwe ku ngufu, kugeza ubu akaba ari igikomere bagendana na cyo, hari abakeneye kuvuga ibyababayeho,ibintu bibaremereye twasanze ko iyo umuntu akomeretse bigira ingaruka ku muryango we ,uwo babana bigakomeza kuba ihererekanya ry'ibikomere.ubwo bufasha buracyakenewe."

Abakora mu bijyanye n'ubuzima bwo mu mutwe bavuga ko iyo kwegerwa cyangwa kuvurwa bitakozwe neza cyangwa ku gihe, ihungabana n'ibikomere bushobora kuba intandaro y'indwara zikomeye zo mu mutwe.

Hari igice gito ibikomere byagiye bikura,kuko mu bikomere mbamutima n'ingorane, bishobora kugutera uburwayi bugenda bukura bugahinduka,kugeza aho umuntu agira uburwayi bwo mu mutwe akabana n'imiti ubuzima bwe bwose. Hari imibare mike y'ababana n'imiti bajya kwivuriza ku bitaro bivura indwara zo mu mutwe.

 Dr. Kayiteshonga Yvonne, Umuyobozi w' Ishami rishinzwe ubuzima bwo mu mutwe muri RBC avuga ko hari icyizere ko abagifite ibibazo by' ihungabana hari igihe bazabikira.

Ati "Mu myaka tumaze Jenoside ihagaritswe twizera ko ko bamwe bazakira ihungabana burundu kuko hari benshi barikize. Hejuru y'imiti hari uburyo umuntu aba yaravukanye ubudahangarwa, hakaba n'uburyo yakwitayeho, yaguhojeje,ikubwira ngo mpore igihe yabonaga ufite intege nke.Umutekano, gahunda zo gufasha abana bose kwiga,gutanga inkingo za covid 19 nta kurobanura, hitabwa ku babikeneye kurusha abandi, ibyo byose bifasha kurinda abantu ihungabana."   

Ministeri y'Ubuzima ivuga ko hari gahunda yo gukora ubushakashatsi kugira ngo harebwe uko ibibazo bijyanye n'ubuzima bwo mu mutwe bihagaze mu barokotse Jenoside yakorewe abatutsi.

Ubushakashatsi buheruka bwa 2018 bwagaragaje ko agahinda gakabije mu barokotse Jenoside( Major depressive episode ) ari 35% mu gihe mu Banyarwanda muri rusange ari 11,9%.

 Ni mu gihe ihungabana mu barokotse Jenoside ari 27,9% mu gihe mu Banyarwanda muri rusange ari 3,6%.


Carine UMUTONI



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage