Yanditswe May, 18 2019 15:01 PM | 6,416 Views
Perezida wa Sena Bernard Makuza yifatanyije n'abaturage bo mu Murenge wa Busanze mu ahahoze ari komini Nshiri mu karere ka Nyaruguru mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 25 jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Aho yasabye abari aho ko nubwo Jenoside yasize Rwanda mu icuraburindi Abanyarwanda bagomba gukuramo isomo yo guhora baharanira kurinda umuryango nyarwanda.
Iki gikorwa cyabereye ku rwibutso rwa Musebeya ruri kuri Paroisse ya Musebeya mu Murenge wa Busanze, mu Karere ka Nyaruguru ahashyinguwe imibiri y'inzirakarengane isaga ibihumbi 6000.
Abenshi biciwe aha ngo bari bahahungiye bateganya guhungira i Burundi. Aba batutsi ngo bicishijwe ahanini n'uwari burugumesitiri wa Komini Nshiri witwaga Kadogi wafatanyije n'interahamwe ndetse n'abasirikare.
Abarokokeye aha Musebeya kimwe n'uwuhagarariye Ibuka mu Karere ka Nyaruguru Muhizi Bertin basabye ahanini abagize uruhare muri jenoside kugira ubutwari bwo kugaragaza aho imibiri yajugunywe kugira ngo nayo ishyingurwe mu cyubahiro.
Uku kuvuga ukuri Perezida wa Sena Bernard Makuza yagaragaje ko bifitiye inyungu Abanyarwanda bose cyane ko bifite akamaro mu gushimangira ubumwe n'ubwiyunge by'Abanyarwanda.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru