AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Perezida wa Sena yifatanyije n'abatuye ahahoze 'Komine Nshiri' mu Kwibuka25

Yanditswe May, 18 2019 15:01 PM | 6,416 Views



Perezida  wa Sena Bernard Makuza yifatanyije n'abaturage bo mu Murenge wa Busanze mu ahahoze ari komini Nshiri mu karere ka Nyaruguru mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 25 jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. 

Aho yasabye abari aho ko nubwo Jenoside yasize Rwanda mu icuraburindi Abanyarwanda bagomba gukuramo isomo yo guhora baharanira kurinda umuryango nyarwanda. 


Iki gikorwa cyabereye ku rwibutso rwa Musebeya ruri kuri Paroisse ya Musebeya mu Murenge wa Busanze, mu Karere ka Nyaruguru ahashyinguwe imibiri y'inzirakarengane isaga ibihumbi 6000. 

Abenshi biciwe aha ngo bari bahahungiye bateganya guhungira i Burundi.  Aba batutsi ngo bicishijwe ahanini n'uwari burugumesitiri wa Komini  Nshiri witwaga Kadogi wafatanyije n'interahamwe ndetse n'abasirikare.

Abarokokeye aha Musebeya kimwe n'uwuhagarariye Ibuka mu Karere ka Nyaruguru Muhizi Bertin basabye ahanini abagize uruhare muri jenoside kugira ubutwari bwo kugaragaza aho imibiri yajugunywe kugira ngo nayo ishyingurwe mu cyubahiro.


Uku kuvuga ukuri Perezida wa Sena Bernard Makuza yagaragaje ko bifitiye inyungu Abanyarwanda bose cyane ko bifite akamaro mu gushimangira ubumwe n'ubwiyunge by'Abanyarwanda.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage