Yanditswe Apr, 22 2022 19:47 PM | 82,705 Views
Bamwe mubarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Murenge wa
Muhima Mu mujyi wa Kigali, barashima ko nubwo ubuyobozi bw'Umujyi wa Kigali mu gihe
cya Jenoside bwahisemo kwica Abatutsi,
ubu bafite ubuyobozi bwita ku banyarwanda butarobanura.
Nk'ahandi henshi mu gihugu, Abatutsi b'icyahoze ari komini
Rugenge no mu nkengero zayo bahungiye mu kiliziya yitiriwe umuryango mutagatifu
Saint Famille, gusa benshi barahaguye ariko abaharokokeye bifashishije amazina,
bavuga ko bamwe mu bayoboraga Umujyi wa Kigali bagize uruhare rutazuguye mu
iyicwa ryababo bahaguye.
Mukabyagaju Marie Grace waharokokeye yagize ati "Guhera kuri konseye Nyirabagenzi Odette ukagera kuri Angelina Mukandutiye wari ushinzwe amashuri, ukagera kur Renzaho wari Perefe w’Umujyi na Colonel Munyakazi abo bose nibo badutanze, nibo boherezaga Interahamwe ziza kudutera buri munsi ndetse bakaba bazi ngo kanaka ari hano mugende mu muzane mu mwice."
Bitega Joseph we yagize ati "Nk'urwandiko Perefe Renzaho yahaye Interahamwe zikaza gutwara abantu, rwatumye Interahamwe zisanzura zikajya ziza gufata abantu zishaka bakabica kandi bakaza igihe bashakiye."
Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa yashimangiye ko ubu Abanyarwanda bafite ubuyobozi bwiza kandi bushyize imbere ubumwe n'ubwiyunge, ariko muri urwo rugendo ari ngombwa ko abiciwe babona ababo bakabashyingura mu cyubahiro kuko na n'ubu muri uyu mujyi hakigaragara imibiri henshi mu hagiye gushyirwa ibikorwaremezo kandi hari abagatanze amakuru mbere."
Yagize ati "Haracyarimo kwikinga kugira ngo abafite amakuru bakore ibishoboka byose bayatange rwose, aya mazina dufite hano ntageze ku gihumbi iyo duhuje n'imibare y'Abatutsi bashobora kuba bariciwe mu cyari Muhima na Rugenge bageze hafi ku bihumbi 45, bigaragara ko tugifite gushakisha imibiri myinshi."
Abatutsi biciwe Saint Famille benshi bari baturutse mu byahoze byitwa Segiteri Rugenge, Muhima ndetse na Gikondo n'ahandi, amazina agaruka cyane y'abari abayobozi mu Mujyi wa Kigali mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi bagize uruhare mu iyicwa ry'abari bahahungiye, harimo Col. Renzaho Tharcisse wayobora Umujyi wa Kigali, Col. Munyakazi, uwari Konseye Nyirabagenzi Odette, Angelina Mukandutiye n’abandi.
Fiston Felix Habineza
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru