AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Kwica abana no kuvutsa ubuzima umubyeyi ubutanga bigaragaza ko Jenoside yateguwe-Prof Bayisenge

Yanditswe May, 08 2022 19:43 PM | 55,278 Views



Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, Prof Bayisenge Jeannette yavuze ko umugambi wo kwibasira by'umwihariko abagore n'abana mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, bigaragaza umugambi mubisha wo kurandura ubuzima bw'Abatutsi.

Ibi yabigarutseho mu gikorwa cyo kwibuka abagore n'abana bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ni igikorwa cyabereye mu Murenge wa Kibirizi mu karere ka Nyanza.

Aha mu Murenge wa Kibirizi abagore n'abana biciwe aho bita kw'ibambiro ku itorero rya ADEPR, nyuma yo kuhabakusanyiriza babashuka ko abagore n'abana batazicwa.  

Gusa nyuma yo kuhabakusanyiriza bahise babica.

Abarokotse Jenoside bo mu Murenge wa Kibirizi ngo bariyubatse bakaba bashima uburyo Leta igenda ifasha abarokotse batishoboye, ari nako himakazwa ubumwe n'ubwiyunge. 

Ibi ngo bibaha icyizere cyo kubaho, gusa barasaba ko aha mu Murenge wa Kibirizi hakubakwa Urwibutso mu rwego rwo gusigasira by'umwihariko amateka y'uko abagore n'abana bishwe.

Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, Prof Bayisenge Jeannette yashimangiye ko kwica abana no kuvutsa ubuzima umubyeyi utanga ubuzima, ari kimwe mu bigaragaza ko Jenoside yateguwe.

Ku rwibutso rwo mu kagali ka Rwotso mu Murenge wa Kibirizi haruhukiye imibiri  450 harimo umugabo umwe gusa yicanywe n'abo bagore, aho ngo bari babanje kumusiga kugira ngo bazajye bereba uko Abatutsi basaga.

Consolate Kamagajo



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage